Rusizi:Inzu y’umuturage n’ibyarimo byahiye birakongoka
Umuturage witwa Nzamwita Leonard wo mu mudugudu wa Gakungu mu kagari Nyabintare mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba ari mu kigo nderabuzima cya Nyabitimbo aho arembeye nyuma yo guhira mu nzu.
Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ye n’amatungo kuri uyu wa Gatatu ahagana I saa yine n’igice z’ijoro aho hahiriyemo ibiribwa bitandukanye ;Inka n’intama ku buryo yasigaye iheruheru.
Ababonye iby’iyi nkongi bavuga ko imvano yayo ari insinga y’amashanyarazi yaciwe n’abajura ikagwa ku nzu yabo ibyatumye inzu igurumana n’ibyarimo byose bikaba umuyonga .
Nigirente Damascene ni umuturage wo mu mudugudu wa Gakungu ahabereye iyi nkongi yahamirije Kivupost ko babonye inzu igurumana bakamanuka baje gutabara bagasanga inkongi iraca ibintu.
Ati:”Twagiye kubona tubona inkongi iraca ibintu turebye dusanga n’inzu y’umuturanyi yafashwe biturutse ku rusinga rw’umuriro w’amashanyarazi;tugerageza ibishoboka byose twifashishije umukungu biranga biba iby’ubusa.”
Nyirambonyimana Odette ni umugore wa Nzamwita Leonard avuga ko yararyamye n’umugabo mu nzu agiye kumva yumva ikintu kimeze nk’umuyaga basohotse basanga ni inzu yafashwe n’inkongi.
Ati:”Numvise ikintu kimeze nk’umuriri barebye basanga ni inkongi bahita batabaza abaturanyi barahurura basanga amatungo arimo intama n’inka byahiriyemo;nibwo Twafashe umugabo tumujyana kwa muganga akaba arembeye mu kigo nderabuzima cya Nyabitimbo.”
Abahuye n’inkongi baratabaza
Nyirambonyimana Odette ni umufasha wa Leonard urembeye mu kigo nderabuzima cya Nyabitimbo avuga ko abagiraneza babagoboka dore ko yaba imyaka baribasaruye yose yahitiye mu nzu bityo bakaba bagiye guhangana n’inzara kuva uyu munsi .
Aganira na Kivupost yavuze ko umuntu wese ufite umutima utabara yabafasha uko ashobojwe kose kugirango arebe uko yakiyungayunga.
Ati:”Dusigaye iheruheru ;nta cyo kurya dufite twahishije imyumbati ibiro bigera kuri 200 ;duhisha ibigori 220kg ;duhisha ihene;Inka n’intama muri make nta kintu twasigaranye ariho mpera nsaba abantu batandukanye kuba baduha ubufasha tukareba ko iminsi yisunika.”
Ubuyobozi buvuga iki?
Ku murongo wa Terefoni kivupost yavuganye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabintare Theodore Hategekimana ahamya ko iby’ayo makuru bamaze kubimenya hakaba hakurikiyeho gushaka uko umuturage yafashwa.
Ati:”Nibyo nk’ubuyobozi ayo makuru twayamenye ;igikurikiye ni ugushaka uko umuturage yafashwa kugirango ubuzima bwe bikomeze.
Uwagira icyo afasha uyu muryango yaca kuri iyi numero ya Mudugudu wa Gakungu ibaruye kuri Nzeyimana Boniface: 0726237401
Police ivuga iki ku nkongi z’umuriro
Polisi ivuga y’uko uko abantu bakererwa kuzimya inkongi igihe ibaye, bituma ubukana bwayo bwiyongera ikarushaho gufata intera no kwangiza byinshi, hakaba hakwiye gukazwa ingamba zo kuzikumira no guhangana na zo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zazo.
Mu gihe habaye inkongi, buri wese umenye amakuru asabwa kwihutira kubimenyekanisha kugira ngo abari n’abatuye hafi y’aho yabereye bahabwe ubutabazi, ahamagara ku murongo utishyurwa 111 cyangwa 0788311120 na 0788311224.