Amakuru

Rusizi:Kidobya mu itangwa ry’inkunga ya GiveDirectly-Rwanda mu murenge wa Butare

 

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi ho mu ntara y’Uburengerazuba baravuga ko batewe impungenge n’abaturage benshi barikwisukiranya umunsi ku munsi muri uwo murenge bitewe no gushaka gufata inkunga y’umushinga Givedirectly-Rwanda batemerewe yo kwikura mu bukene yagenewe abatuye uwo murenge.

Mu minsi ishize nibwo Leta y’u Rwanda yageneye abatuye uyu murenge wo mu karere ka Rusizi inkunga y’amafaranga asaga miriyoni imwe n’ibihumbi magana abiri kuri buri muturage utuye muri uyu murenge mu rwego rwo kwigobotora ingoyi y’ubukene yarangwaga muri uyu murenge w’aka karere ko mu ntara y’uburengerazuba.
Mu baganiriye na kivupost bavuga ko ingeri z’abaturuka imihanda yose zaje muri uyu murenge kugerageza ko nabo ayo mafaranga bayabonaho .

Philippe Niyokwizerw[Wahinduriwe amazina] avuga ko afite amakuru afatika y’abantu barenga babiri batabaga muri ako kagari k’iwabo ka Karambo aho iyo nkunga yatangirijwe ;babonye kuri ayo mafaranga kandi baturuka mu karere ka Nyamasheke .
Ati:”Njye uwabambaza naberekena barayafashe rwose kandi batahavuka bafashijwe na bamwe mu bayobozi baho;rero turareba tugasanga leta ishobora kuzatangamo menshi ahabwa abatari bayakwiye.”

Yunzemo ko bikomeje gutyo byazagera ubwo Butare nk’umurenge wahonduka umurenge utuwe cyane kurusha iyindi mirenge kubera kwishakira iyo nkunga kwa benshi.
Ati:”Urabyuka ugasanga hashinzwe urundi rugo rushya narwo ruzabarurwa ;wareba ugasanga abo batari nahatuye ari umukobwa waje guca inshuro mu kagari kacu uwo nawe akandikwa dore ko afite uwamuzanye rero byazarangira tugize abaturage benshi ugereranyije n’indi mirenge.

Undi waganiriye na kivupost utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ibyo byose biba n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubizi aho buba icyitso muri icyo gikorwa.
Ati:”wambwira se uko mudugudu atazi abaturage be;ese gitifu w’akagari we ntabazi?byose rero bikorwa na ba nyirabyo ba gitifu bakabiha umugisha uwaje aho akibonera amafaranga.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butabishyigikiye bitakunda ariko kubera ruswa n’indonke no kwikunda bituma bibagirwa kugeza abo bashinzwe kureberera aheza.

Yunzemo ati:”iyo uwo muyobozi byagenze gutyo hari commission abakorera;niyo mpamvu uwo uyahabwa atayagenewe ntacyo byamumarira dore ko using usanga asangiwe na benshi;ku bwo kwerekana ko iyo batamufasha bitarigukunda ayabone.”

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ntibwatwitaba tugerageza no kuvugana n’umukozi w’uyu mushinga wa GiveDirectly-Rwanda mu karere ka Rusizi ntibyadukundira mu gihe bagira icyo badutangariza turabaenyesha.

Umurenge wa Butare ufite ingo 5,197  ; 90% muri zo zibayeho mu murongo w’ubukene.Abaturage b’uyu murenge wa Butare bakiranye ubwuzu iyi nkunga kuko igomba kubabera umusemburo mu kwikura mu bukene bwaribwarababayeho karande;bagashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabakuye mu kangaratete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button