Rusizi:Impungenge ku bana 12 baherutse kwirukanwa mu ishuri
Tariki ya 28 Gashyantare 2024 nibwo abanyeshuri bagera cumi na babiri babwiwe ko bagomba gutaha bakajya mu rugo iwabo kuzana ababyeyi ni nyuma yaho ikigo kivuze ko banyuzuye unyeshuri mugenzi wabo bamubwira amagambo atandukanye bo bita ko ari ukumumenyereza ikigo .
Abo banyeshuri uko ari 12 baratashye nta kayi bacyuye dore ko ubuyobozi bw’ikigo butabibemereraga bajya mu rugo babwirwa ko bagaruka ku wa gatatu n’ababyeyi babo.
Ku wa gatatu abo babyeyi bagiye ku kigo bahageze bibwira ko bagiye kuganira n’ubuyobozi bw’ishuri ry’isumbuye rya Bugarama(ES Bugarama) gusa aba babyeyi batunguwe no gusanga ibyo bagiyemo bimeze nkaho ari urugamba rusaba kwitwaza intwaro.
Umwe mu babyeyi baganiriye na kivupost yavuze ko batunguwe nibyo babwiwe nababafashaga gucyemura icyo kibazo cy’abo banyeshuri birukanywe.
Uzamurera Marie Chantal ni umubyeyi ufite umwana wigaga mu mwaka wa gatatu witeguraga gusoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Ordinary Level) wirukanywe yavuze ko kuba abana baravuzweho kunyuzura mwene wabo bitagatumye abana birukanwa dore ko bemeye no kubasabira imbabazi gusa agaruka ku bana bivugwa ko bareberereye bene wabo ahamya ko batagakwiriye kwirukanwa.
Ati:”Kuba abana baranyuzuye mwene wabo ni ikintu nk’ababyeyi twakagombye kugabiraho ;abana bagahanwa ariko ntibirukane;aha ndatanga urugero nko ku mwana wanjye utigeze any anyuzura mugenzi we ariko akirukanirwa ko yareberereye bene wabo babikora;turasaba ko abo bana bagarurwa ku ishuri bakiga dore ko bari mu mwaka wa nyuma.”
Akomeza avuga ko nk’ababyeyi badafite ubushobozi bwo kubona amafaranga yo kongera kwishyura ndetse badashobora kubona aho berekeza abana bigaga mu mwaka wa gatatu bendaga gukora ibizamini.
Ati:”Nkubu twaritwarishyuye amafaranga y’ishuri y’iki gihembwe gusa ikitubabaje si ibyoahubwo ubu igihembwe kiri ku musozo wakerekeza abana hehe?turasaba kubabarirwa nk’ababyeyi abana bagasubira mu ishuri bakiga dore ko aribwo bwa mbere abana bacu baguye mu ikosa .”
Mukamusoni Valentine avuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwagakwiye kureba igishoboka abana bakagarurwa ku ishuri naho kubabwira ko bahamagaye umunyamakuru aribyo biremereje ikibazo cyabo ataribyo dore ko yaba abanyamakuru n’abayobozi bumvikana bakaba banakorera abaturage.
Uyu mudamu Valentine yikomye Cyane ushinzwe uburezi mu murenge wa Bugarama witwa Protogene wababwiye bahanywe byintangarugero kubwo gushyira ikibazo cyabo mu itangazamakuru.
Ati:”Mu byo uwo mugabo ushinzwe uburezi yatubwiye ;yavuze ko kuba twarabwiye ikibazo cyacu umunyamakuru byazamuye igihano cy’abana bacu bityo ko tugomba kongera gushaka umunyamakuru akaducyemurira ikibazo.”
Ni imvugo yakoze ku minima yabo babyeyi bavuga ko batigeze bavugana n’umunyamakuru ahubwo ko batazi uko uwo munyamakuru yabimenye dore ko tutamuzi bitewe nuko duturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ubuyobozi bwa ES Bugarama bwanze kuvugisha umunyamakuru gusa amakuru dukura ku bari mu nama yafatiwemo imyanduro nuko uyu muyobozi yasabwe n’abashinzwe imyitwarire muri icyo kigo kwirukana abo bana cumi na babiri nta mananiza.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse ubuyobozi bw’akarere kugirango bugire icyo budutangariza ntitwabubona gusa umuyobozi umwe wo ku karere tutashatse gutangaza amazina ye yemeza ko birigukurikiranwa ariko nituza kubona amakuru yisumbuyeho kuri iki kibazo cy’aba bana birukanywe turabamenyesha.
Muri aka karere hamaze iminsi humvikana inkuru z’abana bagiye birukanwa mu buryo budasobanutse ariko ubuyobozi bugakorana n’inzego zitandukanye abana bagasubizwa mu ishuri.Ni mu gihe leta yo ivuga ko inzego zose zigomba guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri bya hato na hato bikabaviramo kuba inzererezi.