
Rusizi:Ikoranabuhanga ryakemuye ikibazo cya serivise muri Ntusigare Sacco
Abanyamuryango ba Ntusigare Sacco ikorera mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba baravuga ko kuba ikoranabuhanga ryarabegerejwe muri Sacco yabo byacyemuye ikibazo cya Serivise yagendaga biguri ntege bagashima ko kuri ubu serivise imeze neza .
Ibi babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 28 Werurwe 2025 ubwo bahuriraga muri nama rusange baganira ku byagezweho byateje Sacco yabo imbere nibyo bategura gukora mu gihe kizaza.
Bazamvura Anselme ni Umunyamuryango wa Ntusigare Sacco akaba atuye mu kagari ka Nyabintare yabwiye Kivupost ko mbere y’ikoranabuhanga bazaga kuri Sacco bakahirirwa ariko kuri ubu bahagera nkiyo guhumbya bagahabwa serivise.
Ati:”Mbere twirirwaga kuri Sacco dutegereje serivise ariko ikoranabuhanga ryarabicyemuye ;turaza tukahagera duhita duhanwa Serivise tukagenda.”
Rwanga Daniel avuga ko ikoranabuhanga ryabaye umuti wa serivise mbi bahiraga nayo muri Ntusigare Sacco.
Ati:”Byose bisigaye byihuta mu gihe wasangaga umuturage wavuye i Nyabintare yaje mu gitondo nka Saa kumi n’imwe akongera agataha izindi bityo rero igisubizo cyarabonetse tugikesha imiyoborere myiza.
Ntibaziyaremye Jean Baptise ni Presida wa Ntusigare Sacco Nyakabuye yabwiye Kivupost ko babona ikoranabuhanga nk’igisubizo ku mbogamizi za Serivise mbi abanyamuryango bahuraga nazo.
Ati:Ntawashidikanya ko Ikoranabuhanga ryaje gucyemura ibibazo by’ingutu bya serivise abanyamuryango bacu bahuraga nazo ariko aho riziye ryagabanyije umurongo w’abaturage batugabaga bashaka serivise .
Jean Baptise Ntibaziyaremye akomeza ahamya ko Sacco zaziye igihe zihe gufasha umuturage wabikaga amafaranga mu nkono bityo bakaba babikamo amafaranga yabo akaba afite umutekano bitandukanye na mbere bayashyiraga mu byitwaga “Ibimuga”
Ati:”Uretse niyo Serivise yamaze gutengamara,Sacco zatanze umusaruro mu gucyemura ubujura bwarangwaga mu giturage aho abaturage babikaga amafaranga mu bimuga ariko ubu bagana Sacco bakizigama bityo amafaranga yabo akagira umutekano.”
Ushinzwe akanama gashinzwe inguzanyo muri Ntusigare Sacco Bwana Musabyimana Bertin avuga ko no mu mitangire y’inguzanyo ;ikoranabuhanga ryazanye serivise yihuse aho batanga inguzanyo inshuro 2 mu kwezi.

Ati:”Ikoranabuhanga ryacyemute ikibazo cyo gutinda kw’inguzanyo ,ubu dutanga inguzanyo inshuro 2 mu kwezi ibituma abatugana bashaka inguzanyo bazibona ku gihe kugirango biteze imbere biciye mu mishinga baba barateguye baka inguzanyo.”
Ushinzwe ishoramari n’iterambere ry’amakoperative muri uyu murenge wa Nyakabuye Bwana Niyonzima Onesphore avuga ko Sacco zashyizweho mu gufasha abanyamuryango kwiteza imbere ;agaruka ko inama y’inteko rusange ari urwego rukuriye izindi ,abanyamuryango batangira o ibitekerezo byubaka Cooperative yabo.
Ati:”Uru rwego rw’inteko rusange rusumba izindi niyo mpamvu tubatumira kugirango mutange ibitekerezo byubaka ,biteza imbere koperative yanyu;uyu rero ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku mishinga migari abanyamuryango baba bashaka kugeraho.”
Ntusigare Sacco ni imwe mu mirenge Sacco 18 igize akarere ka Rusizi;ikaba ifite abanyamuryango 10388 babona serivise zose yaba izo kubitsa ,kubikuza no kugurizwa.
Mu 2014 nibwo Perezida Kagame yasabye ko umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’,yagombaga guhuriza hamwe Imirenge SACCO, 416 utangizwa ku buryo bwihuse.
