Amakuru

RUSIZI:Ikoranabuhanga ryakemuye byinshi muri Microfinance ya Sager Ganza Ltd

Ni ibyagarutsweho mu biganiro byahuje bamwe mu bakiriya ba Sager Ganza Ltd bakorera mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi.

Ni ibiganiro byahuje abikorera n’inzego bwite za leta aho bareberaga hamwe ibyo bagezeho no kurebera hamwe imwe mu mishinga yitezweho guhindura Iterambere ry’iki kigo cy’imari.

Mu bakiriya bitabiriye iki gikorwa bavuga ko inguzanyo bagenda bahabwa biciye muri iki kigo igira uruhare mu guhindura imibereho yabo nkuko bigaragara mu bikorwa bagezeho.

Nzeyimana Jerome ni umunyamuryango wa Sager Ganza Nyakabuye Ltd avuga ko inguzanyo ya miriyoni 25 bafashe zatumye biteza imbere ;iyo nguzanyo ikaba yarabafashije kwiteza imbere kugeza ubwo bayishyuye bagakomeza kuba abanyamuryango babitsa banabikuza.
Aganira na Kivupost yagize ati:”Nibyo koko twafashemo inguzanyo ya miriyoni 25 zatumye dukora imirimo itandukanye yaduteje imbere mu buryo bugaragara ;nta gushidikanya ko iki kigo cy’imari cyaje kije gucyemura bimwe mu bibazo byari bitwugarije.”

Nzabahimana Fulgence avuga ko kuba Sager Ganza yaraje I Nyakabuye mu karere ka Rusizi honyine ari umusingi wo kubakiraho biteza imbere dore ko ari Microfinance ikoresha Ikoranabuhanga aho ushobora kubitsa no kubikuza utageze ku kicaro.
Ati:
“Ni Microfinance navuga ko yateye imbere aho usanga waba uri Kigali ushobora kubitsa ukabikuza ndetse ukaba ugenda Compte yawe mu ntoki ugashobora kuba wakishyura serivise zitandukanye.”

Uzamukunda Christine ni umunyamuryango wa Sager Ganza Nyakabuye Ltd avuga ko hari igihe bagura n’imbogamizi zo kwimura amafaranga ava kuri Compte muri Sager Ganza Ltd ajya kuri Mobile money agasaba ko byakosorwa dore ko abatuye kure bibagora.
Umukozi wa Sager Ganza ku rwego rw’igihugu avuga ko ibyo byabayeho bigaterwa nuko System yariyanze Nyuma byaje gucyemuka ubu bikaba bigenda neza
Ati:”Ndakumara impungenge ko ikibazo cyakemutse Nyuma y’ibiganiro byaduhuje na MTN ubu system ikaba ikora neza;wakongera ukagerageza ukayikoresha.”

Christian muhire ni Umuyobozi wa Sager Ganza Ltd mu Rwanda avuga ko nka Sager Ganza Ltd icyo bashyize imbere ari ugusigasira umukiriya dore ko iyi Microfinance itangira yatangiye ari nka ONG yafashaga abadamu mu w’2002 Nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iruhekuye.
Ati:”Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 yasize umuryango nyarwanda ushegeshwe gusa habaho gahunda nyinshi zo gutuma abaturage bongera kwigarurira icyizere nibwo iyi Microfinance nayo yashyizwemo imbaraga.
Ati:”Nkuko tubizi byatangiye ari ONG ifasha abadamu Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 aho bahabwaga Ration ariko kuri ubu iki kigo kikaba cyarabaye Microfinance Proffessionnel aho yizewe ;Umuturage akaba aza kureba ibyo yabikije akabibikurizwa neza.”

Mu w’2002 nibwo hatangiye ONG igamije gufasha abadamu bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 Nyuma yaho yaje guhinduka SOFT kuri ubu ikaba yitwa Sager Ganza Ltd ikaba ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu ikaba ifite Ikoranabuhanga ryemerera umukiriya kubikuriza aho ageze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button