Amakuru

Rusizi:Ikiraro cyazitiraga ubuhahirane cyubatswe

Abakoresha ikiraro cyo muudugudu wa Nkanga mu kagari ka Kiziho baravuga imyato Ubuyobozi bwo muri ako gace kuba bacyemuye ikibazo cy’ingutu cy’ikiraro cyaricyarangiritse bikomeye bikaba byababgamiraga ubuhahirane n’ubutwererane bwabo.

Ubusanzwe iki kiraro cy’ibiti cyaricyarasenyutse kubera gusaza gifatiye runini abaturage bagana imirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi aho usanga nabatunda amasoko ya Nyakabuye na Bugarama byabagoraga cyane.

Hari abakristu Gatorika bavugaga ko kugera kuri Paroisse Gatorika ya Nyakabuye bibagora kubera icyo kiraro .

Dismas Habiyakare yabwiye Kivupost ko kuba iki kiraro cyongeye gusanurwa bigiye gutuma ubuhahirane busagamba mu baturage bahana imbibi n’umurenge wa Nyakabuye.

Ati:”Twibazaga uko bizagenda bikatuyobera ariko turashima Ubuyobozi bw’umurenge wacu wakoze ibishoboka ukareba ikibazo gihari kugirango gicyemuke;kugana Nyakabuye no mu yindi mirenge cyari ikibazo gikomeye.”

Abakora akazi ko gutwara ibintu n’abantu kuri moto bamenyerewe nk’abamotari bavuga ko kiriya kiraro cyari kibabangamiye ku buryo kunyura hariya imvura yaguye byaribigoranye.

Nzaramyimana Daniel yaganiriye na Kivupost avuga ko bagiye gukorera amafaranga kubera iki kiraro kirangije gusanwa.

Ati:”Twahageraga ibiti bishaje byanyereye ugasanga haba n’impanuka zitandukanye gusa kuba iki kiraro gikozwe ni ishimwe kuri twe no gutuma akazi kacu ko gutwara abantu n’ibintu kagenda neza.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye buvuga ko iki kiraro gikozwe  n’abafatanyabikorwa ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye.

Kimonyo Kamali Innocent ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye yabwiye Kivupost ko Abafatanyabikorwa n’umurenge wa Nyakabuye bishyize hamwe bakaba besheje umuhigo wo gucyemura ikibazo abaturage baribafite.

Ati:”Iki kiraro gikozwe n’abafatanyabikorwa ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’umurenge kugirango ubuhahirane mu baturage bacu bikomeze.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye buvuga ko umufatanyabikorwa bakoranye ari uruganda rutunganya kawa rwa TURENGERE KAWA -NYABINTARE rwagize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry’iki kiraro.

Abajijwe niba iki kiraro kitarikuzabangamira imigendekere myiza y’amatora aho kugeza ibikoresho ku biro by’itora byarikuzagorana ; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Bwana Kamali Kimonyo Innocent yavuze ko ntaho amatora yarikuzabangamirwa ni iki kiraro dore ko nubusanzwe imodoka ziranga ibikoresho by’itora zica mu murenge wa Butare ahubwo ko iki kiraro cyari kibangamiye ingendo z’imodoka zitwaye imizigo.

Ati:”Ntaho byarikuzabangamira amatora kuko ubusanzwe imodoka zikwirakwiza ibikoresho by’itora zinyura mu muhanda mwiza wa Butare ahubwo iki kiraro gicyemuye imodoka zitwara imizigo zarizibangamiwe Niki kiraro.”

Mu minsi ishize mu karere ka Rusizi hagaragaye imyuzure myinshi yatewe n’imvura yatumye amwe mu mateme n’ibiraro bisenyuka gusa kubisana bikaba bikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button