Amakuru

Rusizi:Ibibazo bijyanye n’ubutaka ibyiganje ;byagejejwe ku Rwego Rw’Umuvunyi

Abaturage batuye mu mirenge ya Gikundamvura;Muganza na Bugarama basuwe n’Urwego Rw’Umuvunyi mu rwego rwo kurugezaho ibibazo byananiranye kugirango uru rwego rubitangeho umurongo wuko byakemurwa.

Mu bibazo byiganje byabajijwe n’abaturage bo muri iyo mirenge ni ibibazo bijyanye n’ubutaka n’ingurane aho abaturage babwiye uru rwego ko baburana imanza ariko kurangizwa bikaba ikibazo gusa usanga akenshi zishingiye ku butaka.

Umuturage wo mu mudugudu wa Nyakayonga mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe avuga ko ikorwa ry’umuganda ryamwimuye agahabwa agatubutse gusa bizarangira amafaranga ahawe ayaguze inzu nuwitwa Uwimana Emerthe  ;nyirayo Uwimana Emerthe akayigurisha kabiri aho yahombye akanasiragizwa mu nkiko naho umwanzuro ubonekeye kurangirizwa urubanza bikaba ingutu.

Umuturage wo mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe watwawe inzu yaguze nuwitwa Uwimana Emerthe yagejeje ikibazo cye kuuvunyi Mukuru Nirere Madeleine

Ati:”Narimuwe kubera ikorwa ry’umuhanda bampa ingurane y’amafaranga ngura inzu ya miriyoni 8;igitamgaje uwo nayiguriye yaje kuyigurisha uwakabiri ; ibyo mbona ko ari ubutekamutwe.”

Yakomeje avuga ko bagiye mu manza ariko bikanga bikaba iby’ubusa aho yageraga hose bamuguraga gusa Ubuyobozi bw’akarere bwunganiye Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko ikibazo rukizi.

Mayor wa Rusizi Dr Anicet Kibiriga yavuze ko barigushaka imitungo ya nyirugutsindwa urubanza kugirango yishyurwe uwamutsinze gusa yitsa avuga ko uwatsinzwe abonye ari uko byagenze yakoze amanyanga yo kwikuraho imitungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yunganira Urwego rw’umuvunyi mu gucyemura ikibazo umuturage yarabajije

Mayor Kibiriga ati:”Twaragenzuye dusanga hari imitungo yikujeho gusa niyo twabonye hari iyatejwe cyamunara abanza kubona amafaranga make gusa turacyashaka n’indi mitungo kugirango umuturage yishyurwe.

Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine yavuze ko kudatanga amakuru kuri Ruswa aribyo bitera bene ibyo bibazo bikururira abantu mu manza asaba abitabiriye ubu bukangurambaga gutanga amakuru bityo Ruswa igahashywa.”

Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine agira inama Abaturage gutanga amakuru kuri Ruswa.

Yagize ati:
“Baturage nimutange amakuru kuri Ruswa kugirango icike n’ubutabera butangwe;burya iyo ucecetse Ruswa uba ukuruye bene ibi bibazo ducyemura Kano kanya ;nk’urwego rw’umuvunyi turasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ya Ruswa mu rwego rwo kuyica burundu.

Abaturage baganiriye n’Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine wabonaga banashyiramo kumwenyura nyuma yo gusubizwa ibibazo bagiye babazwa.

Ingemdo z’urwego rw’umuvunyi zizakomereza mu yindi mirenge humvwa ibibazo abaturage bafite byanze gucyemuka ndetse hanarebwa ingamba zo gukumira Ruswa mu nzego zose ndetse no mu karere ka Rusizi kasuwe n’Umuvunyi Mukuru ;Biteganyijwe ko ku munsi ukurikiye urwego rw’umuvunyi ruragirira uruzinduko mu mirenge ya Bweyeye na Butare mu kwakira ibibazo by’abaturage.

ANDI MAFOTO YARANZE URUZINDUKO RW’UMUVUNYI MUKURU MADAME NIRERE MADALEINE MU KARERE KA RUSIZI KURI SITE YA PERA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button