Rusizi:Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2025A
Mu mudugudu wa Cyamura mu kagari ka Mashyuza mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba niho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya 2025A abahinzi bibutswa ibyabateza imbere bisunze ubuhinzi.
Ni igikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga arikumwe n’inzego bwite za Leta n’inzego z’umutekano zitandukanye.
Mu baturage baganiriye na kivupost nkora ubuhinzi bagaragaje ko ubuhinzi bukozwe neza bwabateza imbere nk’iyindi myuga yindi itandukanye.
Kalisa Isaie ni umuhinzi uhinga ibigori akaba atuye mu mudugudu wa Rukamba mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye avuga ko guhinga muri iki gihe bitandukanye kure na mbere aho bahingaga nta fumbire mvaruganda ibyatumaga umusaruro utuba.
Kalisa yagize ati:
“Cyera twahingaga nta fumbire mvaruganda ariko ubu usanga dukoresha ifumbire yimborera na mvaruganda ibituma tubona umusaruro uhagije ;Nkubu mu gihembwe gishize nasaruye ibiro 600 mu karima Kari munsi y’urugo ;ibyo mbicyesha ifumbire no guhinga bya kijyambere.”
Nyiranzitabakuze Pascasie avuga ko ubuhinzi bwamugejeje kuri byinshi birimo kurihira abana amashuri ; gutanga ubwisungane mu kwivuz no gucyemura ibibazo by’imibereho Myiza ya buri munsi.
Avuga ko ubuhinzi bw’inyumbati akora bwamuhinduriye ubuzima akaba abayeho neza Kandi akaba akomeje kubaza umusaruro ubuhinzi bw’imyumbati .
Ati:”Mpinga imyumbati ituma abana biga no gucyemura ibindi bibazo bibangamiye Umuryango wanjye yaba kurya no gukora ibindi;ndakomeje kugirango niteze imbere.
Avuga ko yarangiye guhinga imyumbati ibiro cyayo kigura amafaranga 100 kuri ubu ikiro kikaba ku isoko kigeze ku mafaranga 300.
Abajyanama mu buhinzi batanze umusaruro
Urwego rw’abajyanama mu buhinzi rwashyizweho na Leta y’u Rwanda kugirango bafashe abahinzi gukora ubuhinzi bigeza ku iterambere ibyo abaturage bavuga ko uru rwego rwabafashije mu buhinzi bwa kijyambere.
Mu bahinzi baganiriye na kivupost bavuze ko uru rwego rw’abajyanama rubahora hafi bigatuma bakora ubuhinzi Kinyamwuga buhaza imiryango yabo ariko bugasagurira amasoko.
Isaac Karamaga avuga ko abajyanama mu buhinzi batuma batera imyaka itanga umusaruro dore ko babahora hafi babagira inama mu buhinzi bwabo bakora.
Ati:”Aba bajyanama mu buhinzi bababarahuguwe mu bijyanye nk’ubuhinzi cyera ntitwarituzi ko ibigori babihinga baca ibisoro bagashyiramo ifumbire y’imborera hamwe n’ifumbire mvaruganda ariko kuri ubu abahinzi turabizi tubicyesha abajyanama mu buhinzi bari mu midugudu yacu.”
Nubwo aba bahinzi bavuga gutya gusa bavuga ko abajyanama mu buhinzi bakiri bacye mu mudugudu dore ko umudugudu ushobora kugira abahinzi benshi ugasanga abajyanama batabageraho icyarimwe ;tugasaba ko abajyanama mu buhinzi bakiyongera.
Aba baturage bavuga Kandi ko abajyanama mu buhinzi bagakwiriye kongererwa ubumenyi mu buhinzi kugirango bashobore gusohoza inshingano zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko Ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Presida wa Repubulika wacu Paul Kagame aho abasirikare;abapolisi ;inzego zitandukanye za Leta zimanuka mu birori aho zikorera zikaza guterera abaturage imbuto.
Ati:”Ibi byose rero mubona ni Nyakubahwa Presida wa Repubulika tuvomaho;kuba inzego zitandukanye zitabira iki gikorwa cyo kuza guterera abaturage imbuto mu mirima yabo ni ukubera imiyoborere Myiza.”
Uyu muyobozi w’Akarere yavuze ko Kandi ahatewe imbuto hakozwe n’umushinga wacaga amaterasi abaturage bakabona akazi bagahembwa;amaterasi anacibwa mu mirima yabo;none inzego zikaba zaje kubatereramo imbuto ;ubwo ni Ubuyobozi bwiza.
Ministeri y’ubuhinzi iheruka gutangaza ko Ihindagurika ry’ibihe ryibasiye isi muri iki gihe riteza ingaruka zikomeye mu rwego rw’ubuhinzi aho ahatabaye amapfa aterwa n’izuba ryinshi haba imyuzure ituruka ku mvura igwa ku rwego rwo hejuru.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri ashishikariza abahinzi guhitamo imbuto zera vuba kugira ngo babashe guhangana n’ibi bibazo by’ihindagurika ry’ibihe.
Mu Rwanda, abari mu bikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi bakabakaba hafi 70%, igihe umusaruro ubukomokaho ugabanutse biteza ingorane nyinshi zirimo ibura ry’ibiribwa no guhenda kwabyo ku isoko.