Amakuru

Rusizi:Hasojwe urugerero rw’inkomezabigwi Icyiciro cya 11 ku rwego rw’intara

Ifoto y’urwibutso y’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Nyakubahwa Guverineri w’intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert n’umuryango wa Turinabo Jean Pierre umuturage wubakiwe inzu n’Urugerero rw’inkomezabigwi Icyiciro cya 11 mu murenge wa Nyakabuye
Nyakubahwa Guverineri w’intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert ;Mayor Dr Anicet Kibiriga ;Nyakubahwa vice Mayor Ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rusizi Bwana Ndagijimana Louis Munyemanzi;inzego z’umutekano (RNP na RDF) n’abayobozi batandukanye hamwe n’intore z’Inkomezabigwi Icyiciro cya 11 mu muhango wo gusoza urugero rw’inkomezabigwi Icyiciro cya 11.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023 mu mudugudu wa Site mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ho mu ntara y’uburengerazuba niho hizihirijwe umunsi wo gusoza itorero ry’intore z’ inkomezabigwi Icyiciro cya 11.

 

Ni igikorwa cyitabiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert arikumwe n’abayobozi batandukanye bo ku Rwego rw’akarere ka Rusizi n’abandi batandukanye mu nzego zitandukanye.
Mu kiganiro Kivupost yaganiriye na zimwe mu ntore zo ku rugerero zasoje urugerero kugirango zikurwe ku karubanda zavuze ko ari ibyishimo kuri zo ku bwo gukorera hamwe bituma bagera ku bikorwa bishimishije.

Gad Niyonsenga ni intore yakuwe ku karubanda muri ibi birori yavuze ko ari iby’agaciro kumva Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame yaragaruye itorero bavoma mo iby’ingirakamaro.
Ati:”Ntawabona ibyo avuga kuri uyu munsi gusa turishimye ku bw’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame;itorero niho dukura kudasobanya;gukorera hamwe twimakaza indangagaciro n’umuco nyarwanda warangaga abanyarwanda ba hambere .”

Yakomeje avuga ko nubwo baba basoje urugerero gusa bagiye mu midugudu gufasha inzego zitandukanye kubaka igihugu cyabo dore ko aribo maboko atajegajega igihugu gifite.
Ati:”Gusoza urugerero ntibitubwira kwicara cyangwa jo twushije ikivi ;ahubwo turabara nkaho ari bwo dutangiye gutera ingabo mu bitugu abayobozi bo mu nzego z’ibanze duhereye ku mudugudu kugeza ku karere.
Dushime vivia avuga ko kuba barakoze ibikorwa by’indashyikirwa byesheje umuhigo ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’intara ari ibyishimo ku ntore zakoze ibyo bikorwa ari igikorwa gikomeye badashaka ko cyasibangana ahubwo bigiye kubabera umusingi wo gukora n’ibindi bitangaje bisunga gahunda y’Akarere ka Rusizi ya “Tujyanemo.”

Ati:”ibikorwa byakozwe harimo kubakira inzu nziza umuturage utishoboye wo mu kagari ka Kamanu muri uwo murenge ko imihigo ikomeje dore ko mu mihigo bahize harimo no kubaka ubwiherero ku miryango irenga 55 mu gucyemura ikibazo cy’imibereho igikomereye bimwe mu bice by’abanyarwanda;imihigo rero irakomeje.”

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yavuze ko ari ishimwe ku ntore zo ku rugerero zabashine kwesa umuhigo wo kubakira umuturage inzu nziza yahize izindi mu rwego rw’akarere ka Rusizi no Ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba;ashima ubufatanye bwaranze ibyiciro bitandukanye ;yikiriza kuri gahunda ya “Tujyanemo” ituma ibi byose bishoboka bikeswa.

Ati:”Turashima intore zo ku rugerero mu murenge wa Nyakabuye kuba mwaresheje umuhigo muhiga izindi ntore zo ku rugerero mu nkomezabigwi Icyiciro cya 11;kuba mwarabashije kwesa umuhigo wo kubakira utishoboye Inzu yo kubamo ari igikorwa cy’indashyikirwa mwagezeho gutyo tukaba tucyibashimiye;murabizi ko gahunda ari”Tujyanemo.”

 

Mu ijambo rye Nyakubahwa Guverineri w’intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert yashimye abatuye urugerero rw’inkomezabigwi Icyiciro cya 11 rugenda neza ;ashimira ababyeyi bigomwe ibyo abana nagombaga kubakorera ariko bakabohereza mu gukora imirimo ikura abaturage mu bibazo avuga ko urugerero ari umwanya mwiza wo gutoza urubyiruko ibikorwa bitandukanye .

 

Yagize ati:”Mumeze amezi atatu mukora ibikorwa bitandukanye harimo kubaka amazu ;kuyavugurura n’ibindi mwagiye neza .”

Yashimye abafatanyabikorwa batandukanye ku kuba barubakiye umuturage utishoboye Turinabo Jean Pierre Nyuma yo kutagira aho kuba.”

 

Nyakubahwa Guverineri w’intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert yavuze ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agereranya Urugerero nk’ifumbire aho avuga ko umutima utagira ifumbire utera.”

Uyu Muyobozi yagarutse ku kuba Akarere ka Rusizi karabaye aka gatanu Ku rwego rw’igihugu kakaba akambere mu ntara y’uburengerazuba atanga umukoro wo guhigana no ku rwego rw’igihugu.”

Ati:”mukore ku buryo ibikorwa by’indashyikirwa bidukururira abashyitsi batari abo ku ntara gusa ahubwo nabo ku rwego rw’igihugu;

Urubyiruko rusaga 77104 nirwo rusoje urugerero rw’inkomezabigwi Icyiciro cya 11 mu gihugu hose nkuko tubicyesha Ministeri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu .Akarere ka Kamonyi Niko kahize utundi turere mu mikorere y’urugerero ku kigero cya 91%.Uturere twa Kicukiro ;Gakenke ;Kayonza na Rusizi nitwo turere twagize utundi mu ntara zatwo.

Intore zo ku rugerero inkomezabigwi Icyiciro cya 11

 

Nyakubahwa Guverineri w’intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gusoza itorero ry’inkomezabigwi Icyiciro cya 11 mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button