Rusizi:Happy Kids School Mashesha yaruhuye ababyeyi
Happy Kids School ni ikigo giherereye mu kagari ka Mashesha mu murenge wa Gitambi ho mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba kikagira intego eshatu kigenderaho arizo:Smart,Excelllent and Quality.
Iki kigo kikaba cyaratangiye mu w’2024 gifite intego yo kuba igicumbi cy’ubumenyi mu baturiye umurenge wa Gitambi no mu nkengero zacyo baribarabuze aho bajyana abana babo b’incuke kwiga.
Benshi mu babyeyi bahamya ko kuba iki kigo cyaraje muri aka gace cyaje kubavuna amaguru no kubakuriraho amafaranga bishyuriraga abana babajyanye mu bigo byegereye ino mirenge rimwe na rimwe usanga ababyeyi bavuga ko hababeraga kure.
Benshi mu babyeyi bahamya ko iki kigo cyaziye igihe dore ko cyujuje ibisabwa kugirango abana bisangemo aho usanga hari byinshi bitandukanye usanga bibereye abana b’incuke aho n’ururimi rw’icyongereza rwigishirizwamo rw’icyongereza ruri mu zigezweho muri iki gihe.
Hari byinshi usanga muri iki kigo bitaba ahandi.
Ababyeyi barerera muri iki kigo bavuga ko hari ibibatera kujyanayo abana harimo nk’isomero ry’abana aho usanga abana bigishwa gusoma n’ibindi bitandukanye.
Aba babyeyi bavuga ko kandi kuba hari abarimu b’inzobere bize kwigisha abana b’incuke(Early Childhood and Pre-Primary education)ari iby’agaciro kuhazana abana babo.
Si ibyo gusa kandi kumva abana bafata ifunguro rya mugitondo rigizwe n’igikoma (icyayi)n’irindazi bumva kujyanayo abana ari iby’agaciro bigatuma biga neza badashonje dore ko ikirima ari ikiri mu nda.
Mu myidagaduro naho ntihasigaye ,muri Happy Kids School hari ikibuga cy’imyidagaduro aho abana bidagadurira ,isomero basomeramo udukuru dufite aho duhuriye n’amasomo ndetse iki kigo kigaha umwanya ugaragara Sport.
Reba Amafoto.
Ubuyobozi bwa Happy Kids School buvuga ko iri shuri ari irya Gikirisito ryatangiriye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga rikaba rifiteyo amashami abiri.
Ati:”Intumbero yacu cyangwa umuhamagaro wacu ni ukurera abana b’igihugu tutabashyiramo inyuguti gusa ahubwo tunabaha ubumenyi buhagije mu kubaha abantu n’Imana, kuko ishuri rikora nk’umuhamagaro rero twiyemeje no kujyana amashami mu giturage..”Ubuyobozi bwongeraho ko Niyo mpamvu twaje Gitambi muri Rusizi kuhatangiza ishami ariko dufite gahunda yo kuzashaka ubutaka tukubaka ishuri rinini.
Ati:”Twebwe tugira umwihariko wo gutoza abana ikinyabupfura-discipline, kubatoza gukora cyane ni ukuvuga kwiga cyane, ntabwo abana tubigisha ibizami gusa ahubwo tubigisha ubumenyi bwo mu ishuri kuburyo umwana uvuye mu kigo cyacu ari umuhanga niyo ageze muri Secondaire akomeza gutsinda neza. Undi mwihariko wacu ni isuku aho dukorera, ku bana no kubalimu ndetse no kwitwara neza ku ishuri no mu rugo.”