Rusizi:Hagaragajwe imizi y’ihohoterwa mu miryango
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024 ,mu nama nyungurabitekerezo yateguwe n’Umuryango USADEC Rwanda uhuza ibyiciro bitandukanye byo mu nzego z’ibanze ,iz’umutekano (Dasso ,Police)n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB mu rwego rwo kwibukiranya ku ihohoterwa rikorerwa mu miryango ibyahuriranye n’ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwatangiye kuva tariki ya 25 Ugushyingo 2024 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2014, ku nsanganyamatsiko igira iti:”Twubake Umuryango uzira ihohoterwa.”
Nzasabimana Daniel witabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo,utuye mu mudugudu wa Isangano mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yabwiye Kivupost ko imizi y’amakimbirane muri ako gace iterwa no kwikubira umutungo bityo bikazana umwiryane mu miryango.
Aganira na kivupost yagize ati:”Imizi y’amakimbirane yo mu miryango yaho mperereye ashingiye ku kutumvikana uko umutungo usaranganywa cyangwa ukoresha,aho usanga umugabo yikubira byinshi mu mitungo ugasanga asahura urugo bityo bigatera amakimbirane mu miryango ,bikazana intugunda zigeza ku bushyamirane bikarangira barwanye .”
Yavuze ko nk’umufashamyumvire wahuguwe na USADEC yavuze ko bakora uko bashoboye bagakora ubukangurambaga bwo gusobanurira imiryango amategeko ayigenga ,bakanashishikarizwa kubana mu mahoro bituma imiryango itera imbere.
yunzemo ko iyo bageze mu miryango yagiranye amakimbirane hitabazwa inzego zitandukanye zaba iz’ibanze cyangwa iz’umutekano.
Ati:”Hari urwego nk’abafashamyumvire tubonaho amakimbirane bikaba ngombwa ko tuyohereza kuri Station ya Rib na Police kugirango bakurikirane iby’ayo makimbirane.”
Mukamutaga Josepha ni umuturage wo mu mudugudu wa Nyehonga mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama atanga ubuhamya avuga uburyo we n’umufasha we babanaga mu makimbirane bamaze hafi imyaka 5 ,umwe arwana n’undi bigakomeza gutyo.
Avuga ko we n’umugabo we bahoraga bapfa ko umugabo we ajya kudeya (gukorera amafaranga)yose akayamarira mu kabari bityo urugo rukicwa n’inzara.
Ati:”Njye n’umugabo wanjye twahoraga turwana dupfa ko umugabo yibera mu kabari ntahahire urugo ku buryo bwageze nubwo gukora iby’amabanga y’urugo mbihagarika.”
yakomeje avuga ko yabyarirwaga n’umugabo abana benshi dore ko ubu bageze kuri 4 babyaye ,bikarangira umugabo atamwitayeho kubera kwibera mu kabari.
Agira inama imiryango ibanye nabi kumvikana bagashyira hamwe bakorera hamwe bakagera ku iterambere.
Ati:Ndagira inama imiryango itandukanye ibanye mu makimbirane kuyavamo bagakora bakiteza imbere nkubu USADEC yampaye inkwavu 2 ubu zigeze ku nkwavu 8 ,iyaba tutumvikana n’umugabo wanjye ubu zibazaragurishijwe,nibave mu makimbirane babane neza.”
Rubibi Mahoro Alexis ni Umuyobozi wa USADEC akaba nuwashinze uyu muryango avuga ko bahisemo umurenge wa Bugarama nk’ahantu hagaragaraga ihohoterwa mu miryango riri hejuru kuri ubu bakaba baragize uruhare rugaragara mu kubaka imiryango yabanaga mu makimbirane ikaba ibanye neza.
Ati:”Twahisemo umurenge wa Bugarama mu rwego rwo gufasha ababanaga mu makimbirane aho twabaganirije dufatanyije n’inzego z’ibanze ,tuboroza amatungo magufi ngirango wabonye ko banatanze ubuhamya nk’imiryango yavuye mu makimbirane ikaba ibanye neza.”
Rubibi Mahoro Alexis avuga ko bakomeje ubu bukangurambaga bashatse gukora bagendeye kuri gahunda ya Leta yatangije ejo hashize tariki ya 25 Ugushyingo aho hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nabo bakaba barabonye ari ngombwa bagatanya na RWAMREC mu gutegura ubu bukangurambaga mu murenge wa Bugarama.
Uwera Joselyne ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bugarama yashimiye USADEC ko ari umufatanyabikorwa mwiza acyeza iki gikorwa avuga ko ari iby’agaciro kuba iki gikorwa cyahujwe n’icyatangiye ejo hashize ku wa 25 Ugushyingo 2024 cyo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati:”USADEC ni umufatanyabikorwa mwiza wateguye iki gikorwa cy’inama nyunguranabitekerezo ku ihohoterwa mu miryango,nshimye iki gikorwa kuba cyabaye impurirane n’iminsi 16 y’ubukangurambuga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”