
Rusizi:Hagaragajwe ibiyobyabwenge nk’inzitizi ku iterambere ry’urubyiruko
Ibi byagarutsweho ku munsi wa gatatu w’itorero inkomezabigwi icyiciro cya 12 aho abatozwa baturutse mu mirenge ya Nyakabuye,Gitambi ,Gikundamvura na Butare bahuriye kuri Site y’Ikigo cyisumbuye cya Bugarama giherereye mu murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.
Ni itorero rihuza abatozwa barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024.
Mu Batozwa batanze inyunganizi bagaragaje uruhare rw’ibiyobyabwenge mu kwangiza iterambere ryabo nk’urubyiruko.
Niyodusaba Jean Pierre intore irigutorezwa kuri Site ya Bugarama yavuze ko ibiyobyabwenge iyo byabase umuntu ubikoresha ata ubumuntu bigatuma atakaza icyizere cy’iterambere.
Ati:”Ibiyobyabwenge bituma umuntu ubikoresha ata ubumuntu bigatuma yitarura iterambere,nta muntu ukoresha ibiyobyabwenge ushobora kuzigama kugira ngo yiteze imbere ugasanga biradindiza iterambere ryacu urubyiruko.”
Izabayo Oscar urigutozwa yavuze ko ikoresha ry’ibiyobyabwenge rishibora gukururira ubikoresha gufungwa bityo akamara igihe kinini muri gereza ibizatuma adakora atere imbere bityo bikaganisha ku kubura ubushobozi.
Ati:”Iyo umuntu akoresha ibyobyabwenge usanga iyo amakuru amenyekanye akurikiranwa n’ubutabera bigatuma bimuviramo igifungo mu gihe urukiko rwaba rumuhamije ibyaha ,uwahamijwe ibyaha ajyanwa kurangiza ibihano muri gereza ,ntabwo rero yabona uko akora kugirango yiteze imbere bityo akaguma mu bubazo byuje ubukene.
Marie Grace Uzamushaka utorezwa kuri Site ya Gishoma yabwiye Kivupost ko gukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko nta gushidikanya ko bibangamira iterambere ryabo agaruka ku rubyiruko rwirirwa mu tubari aho kwirirwa rukora ibikorwa rubateza imbere.
Ati:”Usanga ku masanteri y’ubucuruzi usanga urubyiruko rwazindukiye mu kabari kubywa inzoga zitandukanye zirimo ibyuma n’izindi zisanzwe ugasanga amasaha menshi bayaharrira inzoga ugasanga umwanya wo gukora ntawo,rero nkurubyiruko dukwiye gufata ingamba zo gushyira umutima ku gushaka icyaduteza imbere.”
Umutoza watanze ikiganiro ku bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda (ibiyobyabwenge,inda ziterwa abangavu,icuruzwa ry’abantu,ubuzererezi,..,,)akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Bwana Ndamyimana Daniel yabwiye urubyiruko rurigutorezwa kuri Site y’ikigo cya Bugarama ko bakwiriye mbere na mbere kwikunda mbere yo kwishora mu biyobyabwenge dore ko bibicira icyerekezo cy’ubuzima bwabo.
Ati:”Mbere na mbere mwagakwiye kwikunda,mu gaca ukubiri n’ibiyobyabwenge,iyo ukoresha ibitobyabwenge bibanza kwica ubuzima bwawe bityo ugasanga urihima mbere tuko bigira ingaruka ku bandi.”
Ndamyimana Daniel watanze ikiganiro yasabye yasabye urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge bakayoboka umurimo bakanagana ibigo bifasha kwihangira umurimo ,kuwukunda aho kubatwa n’ibiyobyabwenge
Kuri Site ya E.S ya Bugarama intore zirikubatorezwa zisaga 384 bavuye mu mirenge twavuze haruguru.
Imibare y’Ubushinjacyaha bukuru bwa leta igaragaza ko urubyiruko ruza ku isonga mu bakurikiranyweho ibyaha by’ibiyobyabwenge ,abakurikiranywe n’ubushinjacyaha baribhagati y’imyaka 14 na 40 ,75% byabo bakaba barakurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.