Rusizi/Nyamasheke:Gufatwa ku ngufu byababereye ipfunwe ryo kutibona muri Sosiyete
Kivupost iherutse gusura bamwe mu bagiye bafatwa ku ngufu bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke bagahamya ko usanga ibyo bagiye bakorerwa mu bihe bitandukanye byatumye bibagabanyiriza icyizere cyo kwibona mu bandi ugasanga bahorana ipfunwe yaba aho baba naho bakorera.
Bose bahuriza kuri iki kibazo aho bavuga ko byakabaye byiza abafatwa ku ngufu bashyiriweho ibigo byo kibitaho babamo dore ko usanga bagaragaza ihungabana mu mpande zose zishoboka bakoreramo cyangwa bahuriramo n’abantu.
Umva ubuhamya bwabahuye nabyo.
Damien Nsengiyumva ni umuturage wo mu mudugudu wa Gatebe mu kagari ka Susa mu murenge wa Kanjongo afite umwana wafashwe ku ngufu afatwa n’umusore ku buryo inkuru yabaye kimomo.
Uyu mwana we w’umukobwa tutatangaje amazina yafashwe ku ngufu mu mwaka w’2020 inzego zibishinzwe z’ubutabera zikirikirana uwacyekwaga gukora icyo cyaha aza gukatirwa imyaka 20 ariko kuva icyo gihe umwana yamaze hafi imyaka 2 atiga yaranzwe gusubirayo avuga ko abana bari mu kigero kimwe n’izindi ngeri zitandukanye birirwa bamushungereye bavuga ko yasambanyijwe bityo bikamuzabira ipfunwe hose.
Damien aganira n’umunyamakuru yagize ati:
“Uwacyekwaga gufata umwana wanjye ku ngufu yarafashwe afungwa na RIB biza kugera mu rukiko akatirwa imyaka 20 ;gusa kuva icyo gihe umwana yanze ishuri bitewe nuko yavugaga ko afite ikimwaro bituma atasubira muri bene wabo kubera bajya bamutoteza.”
Uyu mubyeyi yongeyeho ko kuri ubu umwana nubwo yasubiye ku ishuri yanze gusubira aho yigaga kubera kugira ipfunwe bityo amushakira ikindi kigo ariko uba ubona umwana yarahuye n’ihungabana ubona ko adashaka kugira uwo yegera .
Ati:“Kugirango yemere gusubirayo buasabye gushaka ikigo ahandi kuko yanze gusubira harya yigaga kubera ko yarafite impungenge zuko bene wabo bajya bamutoteza banamubwira amagambo amusebya ;gusa uba ubona ajunjamye bigaragara ko yagize n’ikibazo cyo mu mutwe.”
Hari umukobwa w’imyaka 32 wo mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama uvuga ko yafashwe ku ngufu nubwo atigaga ariko aho yanyuraga hose ariwe abantu bariho mu matsinda atandukanye yacagaho mu makaritsiye bamucyurira ko yafungishije umusore wamufashe ku ngufu Kandi akuze ;agahera aho yumva ko usanga uwafashwe ku ngufu bimugiraho ingaruka zitandukanye mu buryo ubu nubu.
Ati:
“Njye nafashwe ku ngufu uwamfashe arafungwa gusa natekereje icyatumye mbivuga birayobera kubera ko aho nacaga hose bampaga inkwenene bambwira ko arinjye wafungishije uwo musore hafi yo kuba nagirirwa nabi ;rero ibyo byose ni imbogamizi twe abafashwe ku ngufu duhura nazo bigatuma byanakoma mu nkokora gutangira amakuru abakora bene ibyo byaha.”
usanga bakibangamiwe no kwibona muri Sosiyete yaba aho bakorera cyangwa aho batuye.(Abafashwe ku ngufu)
Uyu mukobwa ahamya ko kuba uwafashwe ku ngufu adafite aho ajyanwa nibura yitabweho mu gihe runaka nabwo Atari nk’iminsi 2 gusa ahubwo by’igihe kirekire aribyo bimukururira ibyago byo guhozwa ku nkeke n’imiryango yuwo uba ukurikiranyweho icyo cyaha cyo gufata ku ngufu.
Ati:“Bagufata ku ngufu ukajya gutanga ikirego ;uwo ureze arafatwa agatangira gukurikiranwa;imiryango ye iba ikuvumira ku gahera bishobora no kugukurira ibyago byo kwicwa;rero uwafashwe ku ngufu akwiriye kwitabwaho byimbitse birushijeho mu rwego rwo kumwiyegereza.”
Hari umusore wo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ufite imyaka 14 wafashwe ku ngufu n’umugore wariwaje kubasura birangira amakuru atanzwe wa mugore arafungwa gusa uyu musore nkuko abyivugira ntibyamworoheye kuko aho anyuze hose bamucyuriraga ibyo byamubayeho kugeza bafashe umwanzuro wo kumuhungishiriza mu karere ka Bugesera aho yamaze imyaka 5 abana na Nyina wabo.
Ati:
“Nkimara gufatwa ku ngufu n’umumama wariwasuye mu rugo ntaho manyuraga ntasangaga ntari igitaramo byatumye mu rugo bampungishiriza ka Mama muto mu Bugesera abariyo njya kuba mu rwego rwo guhunga ibyo byambagaho umunsi ku munsi.”
Gusa ibyo kuri njye nabonye ari umuco utari mwiza kuri bamwe mu baturage kuko uwafashwe ku ngufu nuwo guhumuriza kurusha kumuha inkwenene.
Hari icyo basaba.
Aba bose twaganiriye n’abandi tutanditse muri iyi nkuru babwiye Kivupost ko icyaba umuti w’ibi bibazo ari uko bashakirwa ibigo bya Counseling bibahozaho ukuboko(Abafashwe ku ngufu) mu rwego rwo kubagira inama zitandukanye zituma bongera kuzibona muri Sosiyete hakabaho n’Ubukangurambaga mu baturage bubashishikariza kumva ko uwafashwe ku ngufu ari umuntu nk’abandi akwiye kwegerwa aho kugendera kure.
Bakomeje bavuga ko uwakoze icyaha kuba yafungwa abaturage cyangwa abo mu muryango we bakwiye kwigishwa ko ibyo arimo abazwa yaba muri RIB ;Ubushinjacyaha cyangwa Urukiko ariwe wabyikoreye ahubwo bakareka guhigira nabi uwafashwe ku ngufu dore ko aba Atari Nyirabayazana.
Bavuga Kandi ko uko bafata abana b’inzererezi bakajyanwa muri Transit Centers hirya no hino nubwo bo bababacyekwaho ibyaha bitandukanye byagenda gutyo no kubafashwe ku ngufu bakaba batandukanyijwe na Societe gake bahabwa amasomo azatuma bongera kwigarurira icyizere cyo kubaho no kuzisanga mu bandi nkuko byaribisanzwe mbere batarafatwa ku ngufu.
Inzego za Leta hari icyo zivuga.
Mu bukangurambaga buherutse gukorerwa mu karere ka Rusizi bugakorwa n’ikigo cy’igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB bugamije gutanga amakuru ku byaha Kandi no gusobanukirwa ibyaha hagamijwe kubikumira hagarutswe kuri iki kibazo aho Umuyobozi wo muri RIB Bwana Jean Baptiste Bizimenyera ushizwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa yabwiye abaturage ko gusambanya umwana bihanwa n’amategeko abashishikariza kugendera kure bene ibyo byaha.
Muri ubu bukangurambaga; abaturage bibukijwe ko gusambanya umwana cg gufata ku ngufu ugasanga ibyo byaha birungirwa mu miryango nabyo ubwabyo ari icyaha gihanirwa n’amategeko Kandi bikagira ibihano bikomeye.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahumurije abaturage batungira agatoki uru rwego ku byaha rubizeza umutekano ;aho hagarutswe ku baturage usanga bafite umuco utari mwiza wo kudatanga amakuru ku gihe bigatuma icyaha cyari gukumirwa gikorwa aho kuburizwamo.
Uru rwego rwagarutse ku itegeko rihana umuntu wese wijandika mu byaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu rusobanurira abaturage icyo umwana aricyo kugirango barusheho gusobanukirwa na Bene ibyo byaha;hasobanurwa ku mikorere ya Isange One Stop Center ibigo bya RIB bishinzwe gufasha abahuye n’ihohoterwa ritandukanye no gusambanya abana.
Kuva mu w’2017 Ubushinjacyaha bwagaragaza ko kuba abafatwa ku ngufu badatanga amakuru cyangwa bakayatanga bitinze biri mu bituma badahabwa ubutabera ku gihe nk’uko byakagombye.
Imibare igaragaza ko muri 2018 abana b’abakobwa barenga 19 000 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda bavuye ku bihumbi 17 000 mu 2017.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ikigero cyo kuregera ibyaha byo gufata ku ngufu bikiri hasi bikaba bituma bamenya amakuru batinze ndetse n’ubutabera bugatinda gutangwa kubera kubura ibimenyetso.
Bagiraga bati“Ku bantu barega ntago biragera ku rwego rwiza kubera ko rimwe na rimwe tumenya ko icyaha cyakozwe nyuma y’amezi menshi. Nk’igihe uwakorewe icyaha atwite bituma bitoroha guhita ibimenyetso ubushinjacyaha bukeneye biboneka bigasaba ko dutegereza ko umwana avuka tugafata ibizami bya ADN kugira ngo turebe niba ukekwa hari aho ahuriye n’uwo mwana w’uwakorewe ihohoterwa”.
Aho guhohotera abana bajye bajya mu bantu bakuru…
Evariste Murwanashyaka avuga ko bidakwiye ko abantu bakuru bangiza abana.
Avuga ko bari bakwiye kuba abantu bashyira mu gaciro, bakibuka ko aho kujya kwangiza abana bato bajya mu bantu bakuru bashobora kugira ibyo bumvikanaho.
Ati: “ Icyo nabivugaho ni ukuburira abantu bagerageza gusambanya abana ko hari ibihano bigenewe abasambanya abana birahari kandi birakomeye, ni ukuvuga hagati ya burundu n’imyaka 25”.
Murwanashyaka avuga ko aho kugira ngo abantu bajye mu bana bajya bajya mu bantu bakuru.
Yunzemo ati: “ Bajye bajya mu bantu bakuru kuko barahari, nta mpamvu yo guhemukira abana. Urumva amuteye inda, amubujije amahirwe yo mu buzima bwe bw’ahazaza, ananiwe no kumufasha”.
Indi ngingo aheraho aburira abakora ibyo ni uko uvugwaho icyo cyaha nawe agiye gufungwa bityo ejo hazaza he hakaba harapfuye.
Abakobwa nabo basabwa kujya bagira amakenga bagashishoza bakamenya ko runaka agambiriye kuzabahohotera bakamutangaho amakuru hakiri kare.
Umuyobozi w’Akarere aherutse gucyebura abafata abana ku ngufu.
Dr Anicet Kibiriga ubwo yariyitabiriye igikorwa cyo guhemba umurenge wa Bugarama nk’umurenge wahize indi mirenge y’aka karere ka Rusizi mu isuku n’isukura yabwiye abaturage kugendera kure ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu avuga ko uwo muco Atari mwiza utanabereye Umunyarwanda.
Ati: abaturage bafite umuco wo gusambanya abana no gufata abantu ku ngufu nibabireke si umuco mwiza ukwiye Umunyarwanda wese;bigomba guhagarara;turajya abifatirwamo arajya acirwa urumukwiye.”
Itegeko rihana gufata ku ngufu.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukoresha undi imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane
bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.