Amakuru

Rusizi:Gahunda ya “Tuzitire tutaronerwa”yitezweho impinduka:Mayor Kibiriga

Akarere ka Rusizi kahanze udushya twinshi tugafasha kwesa imihigo itandukanye kaba karihaye niyo kaba karasinyanye na Nyakubahwa President wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.Ibi byose byagarutaweho mu mwiherero nyungurana bitekerezo wabaye mu cyumweru gishize kuva tariki ya 3Gicurasi uyu mwaka kugeza tariki ya 1 Kamena 2024 mu cyumba cya Hotel La Classe iherereye mujyi wa Kamembe ikaba yarahuje ibyiciro bitandukanye by’abayobozi batandukanye bahagarariye abaturage;ni umwiherero watagewe n’akarere ka Rusizi gafatanyije na Njyanama y’aka karere mu rwego rwo gusuzuma ubuzima bwaka karere himakazwa Imikorere n’imikoranire myiza iganisha ku iterambere ry’umuturage.

Ibyiciro bitandukanye byabahagariye abaturage bitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri muri La Classe Hotel iherereye mu mujyi wa Kamembe

Gahunda ya “Tuzitire tutaronerwa “ni agashya  katangijwe mu karere ka Rusizi muri gahunda yo kwigisha ;gukangurira urubyiruko kwifata ;kugira imico n’imigirire myiza bacika ku ngeso zo kwishora mu biyobyabwenge utaretse n’ubusambanyi .

 

Aka gashya nta gushidikanya akarere ka Rusizi gahamya ko kageze ku musaruro ufatika aho usanga urubyiruko rwigishwa indagagaciro zifatika zikwiye kuba ziranga urubyiruko rw’urwanda bityo bigatuma ruhavoma byinshi rugenderaho mu buzima busanzwe.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga avuga ko iyi gahunda itanga umusaruro kubera ko urubyiruko rwigishwa  indangagaciro na kirazira bituma rutishora mu biyobyabwenge utaretse n’ubusambanyi.

Ati:”Mu karere kacu ka Rusizi dufite udushya twinshi twahanze bityo icyo utwo dushya tumaze ni ugukangurira abo bireba kuba umusemburo w’impinduka tukajyanamo;rero gahunda ya Tuzitire tutaronerwa ni gahunda imaze gufasha urubyiruko rwacu rw’akarere ka Rusizi.”

Yakomoje ku rubyiruko rubona amahirwe y’akazi ugasanga ruravuga ko ako kazi gaciriritse arugira inama ko nta kazi gaciriritse kabaho icya mbere aribukwitinyuka rukura amaboko mu mifuka.

Ati:”Nk’akarere kacu tugira amahirwe yo kubona imishinga ikorera iwacu igaha urubyiruko akazi gusa usanga hari urubyiruko usanga rupinga akazi ruvuga ko gaciriritse;oya sibyo akazi ni akazi icya mbere ni ugukura amaboko mu mifuka.”

Yakomeje avuga ko ibyo byose rero bishobora gutera ubushomeri Kandi akazi gahari n’amahirwe ahari ku rubyiruko rwacu.

Ikibazo cy’aba bakobwa babyara bakiri bato gikomeje guhangayikisha umuryango nyarwanda dore ko abenshi baba banaturuka mu miryango itishoboye,hakiyongeraho kandi kuba abaturage muri rusange bakomeza kwiyongera abanyarwanda bakaba basabwa kubyara abo bashoboye kurera.

Mu minsi ishize Akarere ka Rusizi kari mu turere dufite umubare wo hejuru w’abana baterwa inda dore ko raporo zigaragaza ko abasaga 500 buri mwaka baterwa inda zitateguwe.

Uko ikigo cy’igihugu  cy’ibarurishamibare mu Rwanda kivuga ku bushomeri mu rubyiruko mu Rwanda

Imibare mishya y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko abantu basaga ibihumbi 790 bangana na 17.2% by’Abanyarwanda badafite akazi, aho bagabanutse bavuye kuri 24.3 ku ijana mu Ugushyingo 2022.

Iyo mibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2023 yerekana ko nubwo ubushomeri bwagabanutseho 7.1%, iyo ugereranyije na Gashyantare 2022, bwazamutseho 0.7 ku ijana kuko icyo gihe bwari kuri 16.5 ku ijana.

Ku rundi ruhande, ubushomeri buri hejuru mu bagore (19.2 ku ijana) ugereranyije n’abagabo (15.5 ku ijana), bukaba hejuru mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30 kuko buri kuri 20.4 ku ijana, ugereranyije n’abarengeje iyo myaka (15.1 ku ijana.)

Iyo mibare yamuritswe muri iki cyumweru yerekana ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, bari miliyoni 7,9.

Barimo miliyoni 4,5 bari ku isoko ry’umurimo ubaze abafite akazi n’abashomeri, bangana na 57.6% by’Abanyarwanda, mu gihe abatari ku isoko ry’umurimo bari miliyoni 3,3, bahwanye na 42.4 %.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button