Amakuru

Rusizi:Gahunda ya “Muyobozi Ca ingando mu bawe”yakomereje i Nyakabuye

Ibyiciro bitandukanye byabahagariye abaturage mu murenge wa Nyakabuye babukereye baje kwakira Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’inzego zitandukanye z’umutekano baturutse ku karere baje kumva ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage bicishijwe mu nzego zihagarariye abaturage.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30 Gicurasi 2024 aho ibyiciro bitandukanye bihagarariye abaturage byagaragarijwe  ibyagezweho mu murenge wa Nyakabuye nibitarakorwa bizakorwa muri Gahunda y’akarere ka Rusizi myaka 5.

 

Mu biteganywa gukorwa harimo imihanda izatuma uyu murenge uhahirana n’indi mirenge ;amazi meza azahabwa utugari dutandukanye tugize uyu murenge bafatiye ku muyoboro w’amazi wa Mwoya (Mwoya Water Plant).

Mu baniriye na Kivupost bavuze ko nyuma y’inama bungutse byinshi bagomba guhindura mu mikorere yabo kugirango umuturage ashyirwe ku isonga.

Bazamvura Anselme ni Presida w’inama Njyanama y’akagari ka Nyabintare yavuze ko bagiye guhindura imyumvire kugirango umuturage ibimukorerwa byigire imbere.

Bazamvura Anselme ni Presida w’inama Njyanama y’akagari ka Nyabintare mu karere ka Rusizi wavuze ko bagiye kuba impinduramatwara mu gucyemura ibibazo by’abaturage.

Ati:”Nyuma y’iyi nama twungutse byinshi aho tugomba kwegera abaturage virushijeho mu rwego rwo kubacyemurira ibibazo bibangamiye.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Cite Kabongo Emmanuel avuga ko nyuma y’inama zinyuranye bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere bafashe imyanzuro ikakaye ihindurira ubuzima imibereho Myiza y’abaturage.

Kabongo Emmanuel Umuyobozi w’umudugudu wa Cite avuga ko bungutse byinshi byo gucyemurira abaturage babegera birushijeho

Ati:Twe nk’abayobozi begereye abaturage tugomba kwegera abaturage mu rwego rwo kubacyemurira ibibazo by’imibereho y’abaturage aho bagomba kubakirwa ilubwiherero muri Gahunda yo gucyemura imibereho Myiza y’abaturage (Human Security Issues).

 

Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Akarere ka Rusizi Bwana Habimana Alphred n’inzego z’umutekano (RNP;RIB na DASSO)bitabiriye Gahunda ya “Muyobozi Ca ingando mu bawe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Habimana Alphred yagarutse ku byo u Rwanda rumaze kugeraho muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 ibaye ;akomoza ku Bukwe bw’abanyarwanda bwagaruwe nyuma yuko busenywe na Leta zabanje.

Ati:”Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu Niko numvise mu cyivugo cy’akarere kacu ka Rusizi;nibyo Ubumwe bwacu nibwo bwabanje kugarurwa na Leta nziza irangajwe imbere na Nyakubahwa President wa Repubulika wacu Paul Kagame;ni mubusigasire rero mucane ukubiri n’amacakubiri kuko nta gusenya ibyo twagezeho.”

Yagarutse Kandi ku mutekano aho Leta y’U Rwanda ishyize mbere z’umutekano dore ko u Rwanda rugeze aho rusagurira n’ibindi bihugu.

Ati:”Kuri ubu u Rwanda rutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro mu bindi bihugu ;impamvu ni uko natwe tuwufite rero ntiwatanga icyo udafite;dufite ingabo na Police mu bihugu bitandukanye mu kugarura no kubungabunga z’umutekano iwabo.”

Yagarutse kuri gahunda y’uburezi bwageze kuri bose avuga ko bitandukanye naho mbere Kwiga Byari iby’umwana wishoboye ;aho wasangaga umwana wo kwa Burugestiri ariwe ugomba Kwiga ashimira Nyakubahwa President wa Repubulika wacu Paul Kagame aho agira uruhare rukomeye mu guteza imbere ireme ry’uburezi ;Leta ikanashyira imbaraga muri Gahunda ya School Feeding.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Akarere ka Rusizi Bwana Habimana Alphred abwira abaturage bahagarariye abandi mu murenge wa Nyakabuye ibyo igihugu n’akarere ka Rusizi byagezweho.

Ati:”Namwe nimurebe umwana umwe utanga amafaranga atageze ku gihumbi ariko akarya hafi igihembwe cyose ;ibyo byose tubicyesha Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.”

Yongeye ho ko Nyakubahwa President wa Repubulika wacu Paul Kagame yarebye agasanga impamvu nyamukuru ituma abanyeshuri bata ishuri harimo no kuba batarira ku ishuri rimwe na rimwe ugasanga no mu miryamgo bahavuye batariye bityo afata umwanzuro ko abanyeshuri bagomba kurira ku ishuri.

Ati:”kuri ubu umunyeshuri wese arira ku ishuri muri Gahunda ya School Feeding ituma abana badata ishuri kubera inzara Kandi Leta y’u Rwanda ishoramo amafaranga meshi yunganira ababyeyi muri iyo gahunda mu rwego rwo gufasha ababyeyi .”

Mu kumva no gucyemura ibibazo by’abaturage by’akarengane;Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi Bwana Habimana Alphred yakiriye ibibazo bitandukanye by’abaturage byibanze cyane ku bibazo by’irage ry’ubutaka atanga umurongo kuri byo.

Akarere ka Rusizi gatuwe n’ingo 104.937, muri zo 23.7% ziyobowe n’abagore. Ingo zituye mu cyaro ni 66%, izituye mu mujyi ni 33%.

Ubuhinzi bukorwa n’abagera kuri 74.4%. Umuriro w’amashanyarazi abawufite ni 67.3%, amazi meza abayafite ni 82.1%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button