Rusizi:DASSO wasanzwe hafi y’umugezi yapfuye yasezeweho mu marira menshi
Tariki ya 22 Kanama 2024 nibwo inkuru yasakaye ko Umugabo wari Umukozi w’urwego rwunganira Inzego z’Ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) wakoraga mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bamusanze yapfiriye hafi y’umugezi wa Rubyiro, bikaba bikekwa ko yishwe kubera uko bamusanze.
Ahishakiye Jean Claude, yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, yitabye Imana, aho bivugwa ko ashobora kuba yagiriwe inabi ubwo yari avuye mu kabari.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024 nibwo umurambo we wasezeweho bwa nyuma mu irimbi ryahitwa Kabuhungwe riherereye mu murenge wa Nyakabuye asezerwaho mu cyubahiro kimukwiye.
Mu bafashe ijambo Bwagarutse ku bigwi byiza byatanze Jean Claude nkuko abo bakoranaga mu rwego rwunganira karere mu gucunga umutekano babitanzemo ubuhamya.
Bose bahuriza hamwe bahamya ko Jean Claude Ahishakiye yaranzwe n’ineza ;kwitangira abandi no gukunda umurimo.
Umwe yagize ati:
“Twarakoranye mu murenge yari umuntu ukunda akazi mu busanzwe;akakitangira ;akubaha abo bakorana gusa icyo mwifurije ni iruhuko ridashira.”
Mu butumwa umwe mu muryango we yavuze ;yahamije ko kubura Ahishakiye Jean Claude ari ukunyagwa zigahera gusa ;Nyagasani kuba yaramwigombye nta kundi byagenda .
Ati:”Claude twamukundaga yari umwana mwiza dukunda ;kumubura ni ukwibura ;Nyagasani amutuze ageza.”
Kumuherekeza bwa nyuma ni umuhango witabiriwe n’abakora mu rwego rwa DASSO batangira umubare boherejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi baribaje kwifatanya n’umuryango wa Claude muri ibi bihe by’akababaro.