Amakuru

Rusizi:Cya kiraro cyarikibangamiye abaturage cyatangiye kubakwa

Amakuru kivupost yamenye nuko imirimo yo kubaka ikiraro cya Rubyiro gihuza abaturage bo mu mirenge ya Gikundamvura na Butare cyatangiye kubakwa mu cyumweru gishize.

Ni inkuru yishimiwe nabatari bake bavuganye n’umunyamakuru wa kivupost ukorera muri ako gace .

Mu baganiriye na Kivupost bavuga ko bashimira Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuba bwarumvise akababaro n’agahinda kabo kubera ubuhahirane bwaribwarakomywe mu nkokora Niki kiraro.

Nderabakura Janvier ni umurezi wigisha mu kigo cyimwe cy’umurenge wa Gikundamvura avugana na Kivupost yatangaje ko yishimiye iyubakwa ry’iki kiraro cyari inzitizi ku barimu bigishayo ariko batabayo.

Ati:”Kubaka ikiraro cya Rubyiro kuri twe abarimu ni ibintu twakiriye neza ;twashimiye Ubuyobozi buhora bunshyize umuturage ku isonga ;ubu abarimu turajya dukora akazi kacu kagende neza twizeye ko dutaha uruzi rwa Rubyiro rutadutwaye.”

Yakomeje avuga ko nubwo bivugira nk’abarezi usanga baribafite ingingimira ku bana nabo bakoresha iki kiraro bagiye ku ishuri.

Ati:”Sitwe twenyine kuko usanga hari abana biga muri Gikundamvura ugasanga rero twaridufite impungenge ko bazatwarwa n’uruzi bava cyangwa bajya ku ishuri ni amahirwe rero kuri twe abarezi n’abana twigisha.”

Dushimimana Anaclet ni umumotari ukoresha cyane uyu muhanda uriho kino kiraro yavuze ko yibazaga uburyo barajya bambuka aya mazi amaze kuba menshi kubera imvura bikamuyobera;yishimira iyubakwa ry’iki kiraro ku buryo bwimazeyo.

Abamotari bakorera muri ako gace bari bamwe mu Babangamiwe nicyo kiraro.

Ati:“Nk’abamotari turishimye ku bwo kino kiraro kirikubakwa ;twibazaga uburyo turajya tucyambuka n’amazi menshi bikamuyobera;urabona igihe kimpeshyi kirashize twambukaga kubera amazi yasaganaho yakamye;ariko kubera kiri kubakwa turishimye.”

Abafiteyo imirima nabo barashima Ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Presida wa Repubulika kuba bubatekerezaho igihe cyose.

Ikiraro cyarigiteye impunge abaturage bambuka bagiye gukora I Gundamvura cyatangiye kubakwa.

Vumiriya Marie Chantal avugana na Kivupost yavuze ko bibazaga nk’abahinzi uburyo iki kiraro kizubakwa bikabashobera.

Ati:”Dutangiye Saison yo gutera imyaka;imvura irikuba nyinshi twibazaga nk’abahinzi bafite imirima hakurya uko tuzabigenza bikatuyeobera kurubu ni ibyishimo ko imirimo yacuu mirima yacu igiye gukomeza.”

Mu gihe twakoraga iyi nkuru; Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yavuze ko agaciro k’ibizakorwa kabazwe.

Yavuze ko:”Kizuzura gitwaye 203,556,804Frws

Harimo 127,675,543Frw azatangwa na B2P
naho Akarere trough RMF (Road Maintaince Fund) kakishyura 75,881,261Frw.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo , Mininfra, itangaza  ko mu turere 20 tw’igihugu hamaze kubakwa ibiraro 83 muri gahunda igamije gufasha abaturage guhahirana no gushaka serivisi bakeneye hirya no hino nta nkomyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button