Rusizi:Insakazamashusho ya Bosebabireba yashyizwe mu mujyi wa Kamembe yabunguye ubumenyi
Abaturage batandukanye bo mu mujyi wa Kamembe nabawugendamo bahamya ko kuba barahawe insakazamashusho (Television)babibonyemo inyungu dore ko hari amakuru amwe n’amwe abageraho bibereye mu mirimo yabo ya buri munsi.
Ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024 ubwo akarere ka Rusizi n’umufatanyabikorwa FVA (Faith Victory Association) batahaga ku mugaragaro iyo Nsakazamashusho rutura iherereye mu muri uwo mujyi.
Nkurunziza Pierre ni Umukarani ukorera mu mujyi wa Kamembe avuga ko kuba harasizwe insakazamashusho mu mujyi wa Kamembe byatumye bagira ubumenyi babicyesha amakuru bakuraho bugatuma bahora bashishikajwe no kumenya aho akarere kabo kageze n’ibirikugakorerwamo.
Nkurunziza Pierre yavuze uburyo iyi nsakazamashusho yabagashije cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ,ibyabarinze umuvundo wari kuri Stade ya Rusizi.
Aganira na Kivupost yagize ati:
”Iyi nsakazamashusho muri uyu mujyi wacu dukoreramo idufatiye runini aho usanga idusangiza amakuru atandukanye gusa ikaba yaragize uruhare runini mukudufasha gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida wacu Paul Kagame,bikaba byaraturinze umuvundo wo muri Stade icyo gihe.”
Nkurunziza Vedaste ukora akazi k’ubufundi muri uyu mujyi wa Kamembe avuga ko Iyi nsakazamashusho yagize uruhare ndetse ikomeje kurugira muri Gahunda yo kurwanya icyorezo cya Marburg kimaze iminsi gihangayikishije igihugu cyacu ,aho avuga ko bakurikirana ubutumwa butambuka kuri iyo nsakazamashusho bikabafasha kwirinda icyo cyorezo.
Ati:”Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg byatumye tumenya byinshi kuri iyi ndwara aho twamenye ibiyitera ,uko yirindwa buri muntu utari ubizi byatumye abimenyera kuri yo biryo ikaba yaradufashije mu buryo bugaragara.”
Impamvu y’iyi nsakanyamashusho ni ukumenya amakuru yibikorerwa abaturage dore ko usanga nabyo biri mu mihigo y’akarere kugirango umuturage asobanukirwe nibimukorerwa.
Yasobanuye ko mbere bakoreshaga amadashboards nama banners ariko bakaba barabisimbuje insakazamashusho kugirango byorohere abaturage.
Ku ruhande rwa FVA (Faith Victory Association)ivuga ko iriya screen yuzuye itwaye akabakaba miliyoni 18 yatanzwe na FVA ku nkunga ya NPA mu mushinga PPIMA ikaba yarashyizwe mu mujyi wa Rusizi mu kwezi kwa Kamena w’uyu mwaka wa 2024.