Amakuru

Rusizi:Bubatse amashuri baramburwa

Hari abaturage bo mu murenge wa Butare bavuga ko bubatse amashuri y’uburezi bw’ibanze nayo abana bigiramo y’amashuri abanza ariko bakamburwa amafaranga yabo bakoreye .

Aba baturage babwiye Kivupost ko ayo mashuri yubatswe mu mwaka w’2021 na 2022 aho hari abishyuza ibikoresho bitandukanye bagiye batanga nabakoreye aya nyakabyizi(Quinzaine)amaso akaba yaraheze mu kirere.

Bavuga kandi ko ikibazo cyabo kizwi n’inzego nyinshi zitandukanye yaba umurenge wa Butare ,akarere ndetse n’izindi nzego zitandukanye zirimo n’izinteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite baherutse kubasura mu kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo.

Rebaneza Fulgence utuye mu mudugudu wa Rwibutso mu kagari ka Gatereri mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi avuga ko yahawe guhagararira inyubako zubakwaga muri Rwunge rw’amashuri rwa Muramba akaba atarahembwe ashyika ku bihumbi magana ane akaba saba inzego bireba kuba yakishyurwa kugirango acyemure ibibazo bimubangamiye.

Ati:”Njye nahawe akazi ko kubakisha ibintu mbikora neza ariko ndamburwa agera ku bihumbi 400 ntahawe .
Avuga ko kuba atarishyuwe byamugizeho ingaruka aho yabuze amafaranga yo kwishyurira abana ndetse n’abamuhaye ibikoresho akabahemukira.
Ati:”Nubakisha nasabaga ibikoresho ideni ,ncyamburwa rero nahemukiye benshi bitewe nuko ntishyuwe,igikorwa twakoze ni cyiza ariko ntitwagororewe rero turasa akarere ka Rusizi kutwishyura natwe tugacyemura ibibazo.”

Hari umuturage watanze ibikoreshk by’ubwubatsi birimo umucanga ,amatafari n’ibiti ariko wambuwe amafaranga akabakaba muriyoni ebyiri ,asaba akarere ko kabafasha kakabishyura kuko byabakururiye imyenda bakirimo ba nyirayo magingo aya.

Ati:”Turasaba ko twakishyura,ibyacu byatubereye ikibazo gikomeye,tuba ba Bihemu rero akarere katwishyuye twacyemura ibibazo twatewe nayo mafaranga tutishyuwe.
Aba kandi bavuga ko ikibazo cyabo baherutse kukibaza intumwa za rubanda zibemerera ko akarere karagisubiza vuba bakishyurwa ibyo bavuga ko bategereje igisubizo baraheba.

Ati:”Abadepite baherutse kudusura tubabwira ikibazo cyacu babajije umurenge uvuga ko ucyizi rero turasaba ko twakishyurwa amafaranga yacu.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Habimana Alfred ku murongo wa Telefoni yavuze ko icyo kibazo atarakizi ariko ko bagiye kugikurikirana.

Ati:Ntabwo twaritubizi ariko tugiye kugikurikirana.”

Mu mwaka wa 2021-2022 mu karere ka Rusizi harihateganyimwe kubakwa ibyumba 754 byubakwa ku nguzanyo ya Banki y’isi. Muri ibi byumba byose harimo 88 bigeretse na 666 byubatswe mu buryo butageretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button