Amakuru

Rusizi:Batandatu bakurikiranyweho gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ku tariki ya 24 Gashyantare 2025 ,ahagana saa mbiri za mu gitondo , ishami rya polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaba (ASOC) ryafashe abantu batatu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge aribo: Komezusenge Patrice w’imyaka 29, Uwamahoro Aisha uzwi ku izina rya Mama Naomi w’imyaka 39, na Bavakure Evaliste w’imyaka 37.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba SP Karekezi Bonaventure Twizere yabwiye kivupost koaba bantu bafatanwe udupfunyika 3100, twinjiye mu Rwanda biturutse muri DRC.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko Iyi operasiyo yakorewe mu Karere ka Rusizi mu murenge  wa Kamembe, Akagari ka Gihundwe, Umudugudu wa Munyinya.

Polisi yo muri iyi ntara ikomeza ivuga kk hafashwe kandi umukiriya wabo w’umunywi w’urumogi witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 36, Yafashwe aje kugura urumogi rwo kunywa kwa Uwamahoro Aisha

Mu gihe twakoraga iyi nkuru bose bashyikirijwe Urwego rw,Ubugenzacyaha (RIB)sitasiyo ya Kamembe

Turashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye aba bantu bafatwa. Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ni ingenzi mu kurwanya ibyaha no kubaka umuryango utarangwamo ibiyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda iributsa ko itazihanganira uwo ari we wese wishora mu biyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda, byangiza urubyiruko kandi bikagira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Turasaba buri wese gukomeza gutanga amakuru ku gihe no gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo dukomeze tugire igihugu gitekanye n’ahazaza heza . Umutekano ni inshingano ya buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button