Rusizi:Bashobora guhagarika ubucuruzi kubera ibihano
Hari abaturage bo mu mirenge igize akarere ka Rusizi bavuga ko ibihano bakomeje guhura nabyo kubera imikoreshereze ya EBM(Electronic Billing Machine)bishobora gukoma mu nkokora ubucuruzi bwabo ku buryo hari nabafite ingamba zuko babivamo bakabireka.
Babitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukwakira 2024 ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa kivupost ukorera mu karere ka Rusizi.
Mu banariye nawe bavuze ko kuba bafite ubumenyi buke ku mikoreshereze ya EBM bigiye kubabera impamvu yo kureka ubucuruzi dore ko ntaho bajya bakura ubushobozi bwo kwishyura ibihano bahabwa.
Dismas Ntiramdekura{Wahinduriwe amazina} yabwiye Umunyamakuru ko we yafashe umwanzuro wo kureka ubucuruzi kubera icyo we yita kujujunya umukiriya.
Yagize ati:”Ntawe utasora ngo yubake igihugu ariko igiteye inkeke nuburyo ncuruza inzoga imwe imwe rimwe na rimwe nkabura abakiriya abakozi na RRA baza ngo ninzane EBM Kandi sinazi imikorere yayo;aho kugirango nzasigarane ubusa nabivamo.”
Hari umucuruzi wo murenge wa Nyakabuye uvuga ko amaze gihanwa incuro zirenze ebyiri akaba amaze gutanga ibihumbi magana inani(800k) by’u Rwanda ;byose biterwa nuko nta bumenyi afite ku mikoreshereze y’imashani ya EBM.
Avuga ko niba badahawe amahugurwa byimbitse ku mikoreshereze y’iyo mashini bizarangira ubucuruzi abuvuyemo.
Ati:”Maze gucibwa asaga miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda ;mfite igishoro cya miriyoni 3 urumva ubwo nsigaranye angahe?ndasaba rero ko twakwigishwa imikoreshereze yizi machini tugasobanukirwa.
Akomeza avuga ko kutamenya imikoreshereze yazo bimaze gutuma abacuruzi benshi bava muri uyu mwuga bakigendera mu bindi.
Iminsi 2 bahabwa yo guhugurwa kuri EBM ni mike
Mu busanzwe iyo ugiye gufata imashini ya EBM guhugurwa iminsi 2 kugirango umunye imikoreshereze yayo ibyo usanga abacuruzi bavuga ko iyo minsi ari mike udashobora mu byukuri guhita ubimenya.
Ibi rero nibyo abaturage baheraho basaba ko bahabwa amahugurwa afatika kugirango bamenye byimbitse imikorere n’imikoreshereze by’izi machini aho kugirango umukozi wa RRA yinjire mu iduka ikigamijwe ari uguhana.
Aba bacuruzi bavuga ko kubahana cyane atari ko gutuma bamenya ibya EBM ahubwo ari ugutuma bashobora nabo gufata ingamba zirimo no kureka ubwo bucuruzi bakajya mu bindi nk’ubuhinzi.
Ku rubuga rwa X ;Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin agira inama abacuruzi yo gushaka uburyo bwo kwiga imikoreshereze ya System yifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi ya EBM, ndetse akabasaba no kubanza kugira imyumvire ku nyungu ziri mu gutanga Facture y’ikoranabuhanga ya EBM.
Uyu muyobozi muri RRA akomeza avuga ko buri muntu wese uhawe EBM akangurirwa no kwitabira amahugurwa.
Ati:”Uhawe EBM akangurirwa kwitabira amahugurwa ku mikoreshereze ya EBM;ahari ubushake byose birashoboka.”