Rusizi:Baravuga ko amahugurwa batangiye guhabwa n’umushinga Usadec azabungura ubumenyi
Umushinga USADEC ku bufatanye na Never Again Rwanda wateguriye amahugurwa ibyiciro butandukanye by’abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu tugari dutatu tugize uyu murenge mu rwego rwo kubongerera ubumenyi uruhare mu gukumira no gucyemura amakimbirane yo mu ngo .
Uyu mushinga uteguye aya mahugurwa nyuma yo kumurika ibyavuye mu cyegeranyo(ubushakashatsi ) bwakorewe muri uyu murenge wa Bugarama mu tugari twavuzwe haruguru aho ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura imiryango itatu muri buri mudugudu ibanye mu bushyamirane ibyatumye uyu mushinga ushyiraho aya mahugurwa nu rwego rwo guhugura ibyiciro bitandukanye by’abaturage barimo inshuti z’umuryango;abahagarariye ubumuga;abahagarariye amadini;abahagarariye urubyiruko n’abindi byiciro mu rwego rwo kuba abafashamyuvire aho batuye mu rwego rwo gucyemura ayo makimbirane.
Bwenge Youssuf ni uwaje ahagarariye abanyamadini bahugurwa n’umushinga wa Usadec ku bufatanye na Never Again Rwanda avuga ko nkuhagarariye abanyamadini dore ko abarizwa mu Bayisiramu avuga ko naho ihohoterwa ryaharangwaga akavuga ko aya mahugurwa agiye kongera ubumenyi baribasanzwe bafite mu gucyemura amakimbirane .
Ati:”Amahugurwa twangiye uyu munsi ndahamya ko azanyongerera ubumenyi nk’umuyisiramu mu gucyemura amakimbirane bityo akaba nta shiti azadufasha kongera gucyemura no gukumira amakimbirane yo mu miryango yaho dutuye n’ahandi.
Yunzemo ko inzego z’uyu mushinga zazavugana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hagashakwa uburyo abazahabwa aya mahugurwa bagenerwa umwanya bakajya bageza ku baturage ibyo bazayakuramo.
Bwenge Youssuf ati:”Ndasaba ko mu gihe cy’imiganda n’inqma zihuza abaturage twajya duhabwa umwanya tugasobanurira abaturage ibijyanye no gucyemura ;gukumira amakimbirane bityo tukabasha kubagezaho ubumenyi twungukiye mu mahugurwa tugiye guhabwa.”
Uwaje ahagarariye abafite ubumuga Juvin Nsengumuremyi avuga ko mu miryango yabafite ubumuga usanga naho amakimbirane aharangwa gusa akaba atari ibintu birenze igipimo ahubwo akavuga ko naho byaba birangwa ko biteze kungukira muri aya mahugurwa ubumenyi buzabafasha guhangana nayo makimbirane mu bafite ubumuga.
Ati:”nabafite ubumuga mu miryango yabo uhasanga amakimbirane gusa muri aya mahugurwa niteze kungukiramo ubumenyi bwiyongera ku bwo narimfite mu gucyemura ayo makimbirane.”
Mitari Joseph waje uhagarariye urubyiruko yavuze ko muri aya mahugurwa nk’urubyiruko bazahigira byinshi bizatuma bashyigikira abandi mu rugamba rwo kurandura amakimbirane dore ko abana nabo babarirwa mu bagize umuryango.
Ati:”Nkuwaje uhagarariye urubyiruko ngiye kungukira byinshi muri aya mahugurwa ndwanya icyatera amakimbirane yo mu ngo ;nk’umwana nzashishikariza abandi bana uko bagomba kurwanya ihohoterwa rikoretwa mu miryango n’itikorerwa abana muri rusange.”
Alexis Mahoro ni Umuhuzabikorwa wa Usadec ku rwego rw’igihugu akaba ari nawe washinze uyu mushinga(Founder)aganira na kivupost yavuze ko uyu mushinga washinzwe ku mpamvu yo gukorera abaturage ubuvugizi butandukanye mu bice binyuranye by’igihugu bakaba baratangiriye mu Karere ka Rutsiro bakagira project zitandukanye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama hakorwa ubuvugizi ku kurandura ubwumvikane bucye bugaragara mu miryango yo muri uwo murenge bagendeye ku ikusanyamakuru bikoreye.
Ati:”Ni umuryango washinzwe ku mpamvu zo gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage gusa tukaba twarahisemo Bugarama kubera imibanire mibi y’imiryango yagiye ihagararagara.”
Alexis Mugabo akomeza avuga kandi ko bakorana n’inzego z’ibanze mu rwego rwo gutuma ibyo abahuguwe bahawe babisangiza abandi baturage mu rwego rw’ubukangurambaga hakumirwa imibanire mibi mu miryango.
Ati:”Dukorana n’inzego zitandukanye z’ibanze kugirango abahiguwe basakaze ubumenyi ku baturage baturaniye ndetse n’ibyiciro baba baje bahagarariye.”
Bugarama, ni umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi ukaba unakora ku gihugu cy’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’igihugu cy’Uburundi.