
Rusizi:Baratabariza umwana wavukanye ibitsina bibiri
Umwana witwa Nishimwe Kenti aratabarizwa na Nyirakuru umurera nyuma yuko avukanye ibitsina bibiri(igitsina gabo n’igitsina gore).
Nyirakuru w’uyu mwana witwa Nyiramana Julien utuye mu mudugudu wa Bikinga mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko unwuzukuru we witwa Nishimwe Kenti yavutse mu w,2017 akavukira mu Burundi aho umukobwa we yarashatse bikarangira amumutayeho akigendera.
Avuga ko ikibazo cy’uyu mwana kibateye inkeke agasaba ko niba hari abagiraneza bamufasha kuvuza uyu mwana bamufasha akabona ubuvuzi.
Ati:”Ikibazo cy’uyu mwana kituraje ishinga aho usanga cyarateye umwana ihungabana dore ko adashaka kujya muri bene wabo dore ko bamubwira amagambo amusesereza.”
Nyirakuru yongeraho ko uyu mwana w’imyaka 8 yavuye mu ishuri bitewe nuko benewabo bamusesereza umwana akanga ishuri.

Ati:Uyu mwana yariyaratangiye ishuri gusa aza kuvamo kubera ko abanyeshuri bagenzi be bamukoraga ku gitsina bavuga ko bashaka kureba umwana ufite ibitsina bibiri ,bikumutera ikimwaro cyo gusubira mu bandi banyeshuri arivamo gutyo.”
Nyirakuru asaba inzego za leta kuba bamufasha uyu mwana agahabwa ubuvuzi bwisumbuyeho nawe akagira icyanga cy’ubuzima.
Ati:”Nkumurera ndasaba leta na Ministeri y’ubuzima kuba bakita kuri uyu mwana nawe akaryoherwa n’ubuzima dore ko inzego zacu z’ubuzima zimaze gutera imbere.”
Mu makuru uyu mubyeyi urera uyu mwana avuga ko igitsina gore aricyo uwo mwana acishamo inkari iyo yihagarika byoroheje gusa akongeraho ko igitsina gabo nacyo gikora dore ko usanga rimwe na rimwe gifata umurego.
Ati:”Iyo yihagarika buhoro igitsina gore nicyo gikora gusa igitsina gabo nacyo hari igihe mbona cyafashe umurego.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo ushinzwe imibereho myiza Uwimana Monique avuga ko hakwiye kubanza kwegera inzobere zikaagaragaza ikibazo uko giteye hanyuma kikamenyeshwa akarere noneho hakamenyekana icyakorwa.
Ati:”Turagira inama umubyeyi kwegera umurenge ukamufasha uburyo bwo kugera kwa muganga ,inzobere zikagaragaza icyakorwa maze akarere kakamenya ubufasha uwo mwana acyeneye.”
Uyu muyobozi w’akarere avuga ko kukijyanye n’imibereho akarere kiteguye kugira icyo kakora dore ko biri mu nshingano z’akarere byagera ko kuba ari umwana byo bishingirwaho mu kumuha ubufasha.