Rusizi:Baratabariza ishyamba rya Leta ryigabijwe n’insoresore
Nyuma yuko Bamwe mu abaturage bagaragaje ikibazo cy’ishyamba rya Leta ryigabijwe n’insoresore zo muribako gace rikaba riherereye mu mudugudu wa kabucuku mu kagari ka cyingwa mu murenge wa Gitambi ho mu karere ka Rusizi ;baravuga ko batamerewe neza kuko bahigirwa ko bazicwa mu gihe icyo ari cyo cyose bazahirahira kubuza abibamo ibiti nabatwikiramo amakara bagurisha .
Ibi barabivuga mu gihe Umuyobozi w’umudugudu wa Kabucuku Bwana Niyimbonera Ananias ahushijwe gutemeshwa umupanga n’insoresore z’igabije iryo Shyamba nkuko yabitangarije kivupost
Si uyu mudugudu wenyine uhamya ibi kuko mu bihe bitandukanye uwitwa Shumbusho Lambert nawe wahoze ayobora uwo mudugudu avuga ko batagize igikorwa izo nsoresore zikabuzwa kwigabiza ishyamba rya Leta bizarangira zigabije n’icyanya cya Cyamudongo gihana imbibi n’iti shyamba rya leta bityo bagasaba inzego zitanduka ye kwinjira muri iki kibazo.
Bavuga kandi ko nta rwego batabwiye iki kibazo ariko bikaba byarabaye iby’ubusa dore ko ntazindi mbaraga bo bafite.
Kivupost yashatse kwegera ubuyobozi bw’umurenge wa Gitambi iri Shyamba rihereyemo ariko ntibyayikundira dore ko n’inshuro twahamagaye ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubw’akarere butatwitabye kugirango butange ingamba kuri iki kibazo.
Ni kenshi mu bice bitandukanye by’igihugu humvikana bamwe mu baturage bigabije amashyamba ya Leta bayakuramo inbaho n’amakara.
Ingingo ya 44 y’itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018 rirengera ibidukikije ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa byo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).