Rusizi:Barashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wasubije abagore agaciro
ibi babigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro aho wizihirijwe mu murenge wa Nyakabuye ku rwego Rw’akarere ka Rusizi.
Abagore bitabiriye ibi birori bavuze ko kuba kuri ubu bafite agaciro bitandukanye na hahise ari ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame.
Uwambajemariya Dativa ni umudamu uturuka mu mudugudu wa Makoko mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi.
Avugana na kivupost yavuze ko bishimira aho bageze batezwa imbere n’imiyoborere Myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ati:”twese tuzi amateka y’umugore mbere yuko u rwanda rubohorwa kuri ubu Umugabo n’umugore baruzuzanya bashaka icyateza imbere urugo muri rusange bitandukanye na mbere aho wasangaga umugore afatwa nkaho ntacyo ashoboye;ibyo dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame;abagore twese turamushyigikiye.”
Siyapata wo mu mudugudu wa Cité mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye waremewe inzu yo guturamo nyuma yuko bigaragaye ko atagira aho yegeka umusaya avuga ko abicyesha Ubuyobozi bwiza bushyira umuturage ku isonga bitandukanye na mbere ahubwo Umuyobozi ariwe wabaga ku isonga.
Yagize ati:”ndishimye nyuma yo kubakirwa inzu na bamutimamurugo ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi;narimaze igihe ndara hanze narasembereye;ndashima ko nubakiwe inzu ngomba kubanamo n’abana banjye tukagira ubuzima bwiza ;ubu ni Ubuyobozi bushyira imbere inyungu z’umuturage.”
Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Ndagijima Louis Munyemanzi mu mpanuro yahaye abatibariye ibi birori yavuze ko agaciro kahawe abagore gaturuka ku kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarakabasubije nyuma yo kukamburwa n’Ubuyobozi bubi bwayoboraga igihugu.
Ati:”Agiciro abagore mufite mugakesha imiyoborere Myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika intore izirusha intambwe;natwe nk’ubuyobozi turabizeza ubufatanye mu kubungabunga agaciro nwahawe mu iteza imbere.”
Uyu Muyobozi kandi yavuze ko uyu munsi w’umugore wo mu cyaro watekerejwe ho kugirango umugore agababyirizwe imirimo myinshi yamuvunaga;yitsa ku isuku igomba kuranga umugore ufite indangagaciro dore ko leta ikora ibishoboka byose kugirango igeze mu byaro ku baturage amazi meza nkuko World Vision umufatanyabikorwa w’aka karere yagejeje ku baturage bo mu bice bitandukanye by’imirenge ya Nyakabuye amazi meza.
Ati:”umugore agomba kurangwa n’isuku nkuko leta y’u Rwanda ikomeje gucyemura ikibazo cy’umwanda izana amazi meza ku baturage ;aha twagaruka ku mufatanyabikorwa world Vision wazaniye amazi meza ku baturage mu rwego rwo kurwanya umwanda.”
Umunsi mukuru mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro watangiye kwizihizwa mu w’1995 I Beijingi mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 26.