Rusizi:Barashima kuba bongeye gucanirwa
Hari hashize igihe abaturage batuye umudugudu wa Bunyereli mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye ho karere ka Rusizi ho mu ntara y’Uburengerazuba bari mu kizima nyuma yuko Transormateur yabacaniraga ihiye.
Ni ikibazo bakomeje kugeza ku nzego zitandukanye yaba iz’ibanze niz’urwego rw’igihugu rw’ingufu REG kugirango barebe ko ikibazo cyabo cyakemuka.
Ejo hashize ku cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024 nibwo abaturage basabwe n’ibyishimo nyuma yo kubona imodoka ya REG itwaye Transformateur nshya iza izaniwe abo baturage.
Mu byishimo byinshi babwiye umunyamakuru wa kivupost uko bumva bamerewe.
Nzeyimana Gustave yavuze ko ashimishijwe no kongera kubona urumuri ;akaba yaramaze iminsi aba mu kizima ugasanga byamutondaga.
Ati:”kumenyera umuriro ariko bikarangira uwuvuze ni ikibazo;gushaka gucaginga telefoni ngendanwa ukanjya mu wundi murenge byari ikibazo;turashima abadufashije bose;inzego z’ibanze n’ikigo cy’ingufu REG kidukuye mu icuraburindi.”
Uwitwa Bizabarabandi uzwi ku izina rya Patron avuga ko yari amaze hafi icyumweru kirenga adakora ku mafaranga bitewe nuko insyo ze sitakoraga agashima ubuyobozi bubfashije amashanyarazi akagaruka.
Ati :”Narimaze hafi icyumweru kirenga nta gusya kubwo kubura umuriro ;ubukene bwari bungeze ahaga gusa ndashima abayobozi batubaye hafi.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye buvuga ko uretse nibyo hari gahunda yo kuongerera umuriro iteganyijwe vuba mu mushinga ugiye gukorera muri ibyo bice.