Rusizi:Bararira ayo kwarika nyuma yo gutanga ibikoresho byo kubaka Maternite bakamburwa
Abaturage batanu batanze ibikoresho byo kubaka inzu y’ababyeyi(Maternite) mu kigo nderabuzima cya Nyakabuye giherereye mu mudugudu wa Bikinga mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba bararira ayo kwarika nyuma yo gutanga ibikoresho bitandukanye byo kubaka iyo nzu ababyeyi babyariramo bakamburwa amafaranga yabo.
Inzu ya Materite yo ku kigo nderabuzima cya Nyakabuye yubatswe mu w’2022 yubakwa na Kompanyi yitwa ETRANSCO yarihagarariwe na Uwizeyimana Dieudonne akaba ari we aba baturage bashinja kumuha ibikoresho birimo imicanga,amasima ,amabuye bikarangira abambuye asaga miriyoni makumyabiri n’umunani(28M).
Aba baturage bavuga ko nyuma yo kwamburwa aya mafaranga batakiye inzego zitamdukanye zaba iz’umurenge ,akarere n’intara ariko ntibagira icyo bafashwa aho banagaragaza ko akarere ka Rusizi kagize uruhare mu iyamburwa ryabo dore ko kishyuye Rwiyemezamirimo amafaranga ya nyuma baragaragaje ikibazo cyabo.
Jonas Ndayambaje umwe mubambuwe avuga ko bitari bikwiye ko akarere ka Rusizi kishyura Rwiyemezamirimo amafaranga ya nyuma kazi neza ko hari abaturage bambuwe bamenyesheje akarere ideni ryabo.
Ati:”Ntibyumvikana uburyo akarere kakira Maternite bazi ko tutishyuwe kugeza ubwo bafashe unwanzuro wo kwishyura Rwiyemezamirimo amafaranga yose kandi twarabagejejeho ikibazo cyacu cy’ideni adufite,uburangare tubushyira ku karere kuko kuko niko kagombaga gukurikirana ikibazo cyacu.”
Jonas Ndayambaje avuga ko nyuma yukk yambuwe ayo mafaranga banki zimumereye nabi dore ko yambuwe asaga miriyoni Cumi n’imwe zitari ize.
Ati:”Ubu ibyanjye bigiye gutezwa cyamunara kubera ko nafashe inguzanyo muri Banki bigatuma nkererwa kubera ko nambuwe ,murumva rero njye mfite ikibazo gikomeye cyuki imitungo yanjye igiye gutezwa cyamunara.”
Rwanga Daniel wambuwe yabwiye kivupost ko kwamburwa byabakururiye ingaruka zirimo ubukene dore bamwe mu bana babo bavuye mu ishuri kubera kubura ukk bishyura minerval y’abana.
Ati:”Abana bacu ntibakiga kubera kwamburwa na Rwiyemezamirimo amafaranga yacu,njye nambuwe asaga miriyoni eshatu(3M),ibaze umuturage uhinga ibishyimbo igihe azabonera ayo mafaranga,leta nishake uko ibigenza itwishyure amafaranga yacu.”
Aba baturage bakvuga ko ikibazo cyabo ntaho batakigejeje yaba mu nzego z’ibanze ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwaribwavuze ko bagiye kwinjira muri iki kibazo ariko akarere kakaba ntacyo gakora kuri iki kibazo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko iki kibazo bakizi ko barikwegeranya amakuru kugirango bafashe aba baturage kwishyurwa.
Ku murongo wa telefoni twavugishe Mayor w’akarere ka Rusizi akaba ayobora aka karere by’Agateganyo avuga ko iki kibazo bakizi.
Ati:”Turakizi ,turacyakusanya amakuru ashingiye ku mpapuro dufashe abaturage kwishyurizwa na Rwiyemezamirimo.”
Ni kenshi mu gihugu usanga ibibazo bya ba Rwiyemezamirimo bambuye abaturage bigenda bigata intera hagasabwa uburyo ki bajya babanza gucyemura ibibazo by’abaturage mbere yuko harangizwa ibikorwa baba baratsindiyeho amasoko.