Rusizi:Ba Mutimawurugo bagowe no kutagira telefoni batangiraho Raporo
Ibi byavuzwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 mu nama yahuje ba Mutimawurugo bavuye mu mirenge yose igize akarere ka Rusizi aho bahuriye mu nama rusange yabahuje ku nshuro ya 23 .
Muri iyo nama rusange hagaragajwe ko kutagira Terefoni zigezweho(Smart phones ) kuri ba Mutimawurugo bituma badatangira raporo ku gihe bikadindiza mu makuru.
Ageza ijambo ku bitabiriye inama rusange y’abagore ;Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rusizi Madame Jeanne D’Arc Niyonsaba yagaragaje ko iki kibazo cyo kutagira Smart phones kuri bo bibabera imbogamizi bigatuma gusangira amakuru bigenda biguru ntege.
Ati:”Mu bibazo bikibangamiye ba Mutimawurugo ni ukutagira amaterefoni agezweho bituma gusangira amakuru no gutanga raporo mu nzego zitandukanye bitagerwaho 100%.”
Mayor w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yavuze ko icyo kibazo cyumvikana bakaba bagiye kwicra Nk’akarere kugirango kibonerwe umuti.
Ati:”Tugiye kwicara Nk’akarere dushake igisubizo cy’ikibazo.”
Abajijwe n’umunyamakuru igihe byazamara Mayor Dr Anicet Kibiriga yavuze ko kuba ingengo y’imari y’umwaka itangiye byazarebwaho.
Itumanaho rya Terefoni rihagaze gute mu Rwanda?
Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere(RURA) igaragaza ko mbere yo kwibohora kw’Abanyarwanda, mu Rwanda hari telefone za ‘fixe’ zigera ku bihumbi 30 zonyine.
Muri 2010 mu Rwanda hari hamaze kugera imirongo ya telefone zigendanwa miriyoni 3 n’ibihumbi 500, muri 2015 imibare yarazamutse igera kuri miliyoni 8, na ho muri 2018 imibare yarazamutse igera kuri miriyoni 9 n’ibihumbi 700.
Bitewe no kwihuza kwa bimwe mu bigo by’itumanaho imibare yaragabanutse kuko imirongo ya telefone ubu ikoreshwa ari miriyoni 9 n’ibihumbi 300.
Mu nama rusange ihuza inzego z’abagore haganirwamo gahunda zitandukanye zituma iterambere ry’umugore rikomeza kuzamuka;bakaganira ku bikibangamiye iterambere ryabo muri rusange.
Hahembwe imirenge yesheje imihigo ya Mutimawurugo neza.
IMPANURO za Vice Mayor Anne Marie Dukuzmuremyi mu nama rusange ya ba Mutimawurugo bo mu Karere ka Rusizi