Rusizi:Akomeje gusiragizwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro(RRA)
Aminadab Bizimana ni Umuturage wo mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye wo mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba avuga ko yasiragijwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro RRA nyuma yuko yisanze mu idene ku musoro w’ubutaka atazi aho rituruka.
Avuga ko impamvu avuga ko iki kigo cyamusiragije ari uko hashize igihe abwirwa kujya ku cyicaro cy’iki kigo giherereye mu karere ka Rusizi ariko ntahabwe serivise Kandi aribo bamuhangaye kugirango bamufashe.Asobanura ko amaze kujyayo inshuro enye adahabwa igisubizo yatwitse n’amafaranga y’umurengera y’amatike.
Uko ikibazo giteye
Mu mwaka wa 2023 nibwo Bizimana Aminadab yashatse guhinduza icyanhombwa cy’ubutaka bwe bufite UPI:3/06/15/03/2121 buvanwa mu miturire bugashyirwa mu buhinzi dore ko ari nacyo iyo sambu ikoreshwa.
Avuga ko yafashijwe n’inzego zishinzwe ubutaka kugeza bikosotse icyangombwa gishya akagishyikirizwa;ibyo yashimye cyane;avuga ko mbere ubutaka bukiri mu miturire yishyuraga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi makumyabiri na bibiri(22000) akaba nta n’ikirarane yarafitemo.
Ati:”Mbere nishyuraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bibiri(22000) ;nkaba nzi neza ko nta kirarane cyarimo;rero iyo serivise narinayishimiye ikigo cy’igihugu cy’ubutaka cyamfashije kugira mve mu miturire ubutaka bwanjye bushyirwe mu buhinzi.”
Bidateye kabiri nibwo yamenyeshejwe ubutaka bwe ko burimo ideni ry’amafaranga angana na miriyoni Cumi n’imwe (11M)agana icyo kigo kugirango asobanurirwe aho iryo deni rituruka.
Avuga ko ageze ku kicaro cya Rwanda Revenue Authority yarakiriwe kimwe n’abandi banyarwanda bamurebera mu mashini basanga mu byukuri ibyo abwirwa ari ukuri imashini imwishyuza miriyoni zikabakaba 11M gusa abakozi b’icyo kigo bamubwira ko ari imashini zibeshye.
Aminadab Bizimana yatangarije kivupost lko yabwiwe ko agiye gukurirwaho miriyoni 3(3M) mu gihe bagishakisha uko iki kibazo cyacyemuka burundu.
Yavuze ko nyuma yarebesheje agasanga Koko 3M zakuweho hasigaye miriyoni 8 ariko kugeza ubu avuyeyo inshuro 3 ntacyo arakorerwa aho avuga ko ari uburyo asiragizwamo.
Avuga Kandi ko we nk’umuturage nta kosa na rimwe yigeze akora ;yishyuraga amisoro uko bikwiye akaza kwisanga yarashyizweho amafaranga angana gutyo atazi inkomoka yaryo.
Ati:”Nasoraga bikwiye ;nta kirarane na kimwe narimfite ;uko iryo deni ryamgezeho ntabyo nzi niyo mpamvu rero bareka gusiragizwa bakankuraho iryo deni dore ko nabo ubwabo batazi imvano yaryo.
Inzego z’ibanze na RRA zibivugaho iki?
Mu ibaruwa Bizimana Aminadab dufitiye Copy yanditswe tariki ya 05 Kamena 2024 ikandikwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye ivuga ko Bizimana Aminadab agomba kwishyura 8,591,318 z’ubucyererwe bw’imisoro ituruka ku mutungo utimukanwa.
Iyi baruwa iriho umukino w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Bwana Kamali Kimonyo Innocent ikomeza ivuga ko nageza tariki ya 25 Kamena 2024 atarishyura ibihano bizazamuka agafatwa nkuwanze kwishyura umusoro wa Leta.
Igira iti:”Turakumenyesha ko ugomba kwishyura ubucyererwe ku musoro bungana na 8,591,318 byageza tariki ya 25 Kamena 2024 utarishyura ibihano bikazakomeza kuzamuka ;ukazanafatwa nkuwanze kwishyura umusoro wa Leta.”
Mu gihe tugikurikirana iyi nkuru turacyashaka ikigo cy’igihugu cy’imisoro RRA kugirango kigire icyo kidutangariza kuri iki kibazo;nitwamenya andi makuru turabamenyesha.
Umusoro ku mutungo utimukanwa ugengwa n’Itegeko n°48/2023 ryo ku wa 05/09/202023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.
Abasora barebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa
1) Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa kandi ugatangwa na nyir’umutungo, nyir’uburagizwe cyangwa undi muntu ufatwa nka nyir’umutungo.
2) Nyir’umutungo uba mu mahanga ashobora kugira umuhagarariye mu Rwanda. Uwo umuhagarariye agomba kuzuza inshingano yo gutanga umusoro iri tegeko risaba nyir’umutungo. Kudahagararirwa neza bifatwa nk’aho bikozwe na nyir’ubwite.
3) Inshingano yo gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa ntirangirana cyangwa ngo ikererezwe n’uko nyirʼumutungo yabuze atagennye umuhagararira cyangwa undi muntu ucunga uwo mutungo utimukanwa mu izina rye.
Ishingiro ry’umusoro ku mutungo utimukanwa
Umusoro ku mutungo utimukanwa ucibwa hashingiwe kuri ibi bikurikira:
a) agaciro ku isoko k’inyubako n’ikibanza cyayo;
b) ubuso bw’ubutaka bwagenewe kubakwaho ariko butubatsweho;
c) ubuso bw’ubutaka butagenewe kubakwaho;
d) ubuso bw’ikibanza kiriho inyubako isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa.
Icyakora, iyo umutungo utimukanwa ugizwe n’ikibanza, inyubako n’ibindi bintu biyongerera agaciro, umusoro ku mutungo utimukanwa ucibwa ku gaciro ku isoko k’inyubako n’ikibanza cyayo iyo byombi bisoreshwa.