Rusizi:Aratabariza abana b’impanga bavutse kuri Nyina urwaye Cancer
Selemani Samuel utuye mu mudugudu wa Kamusana mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi aratabariza abana b’impanga babiri abereye Sekuru babayeho nabi ku bwo kubura ibyo banywa.
Nyina ubabyara izo mpanga ebyiri witwa Murekatete Charlotte arembeye mu Bitaro bya Butaro biherereye mu ntara y’Amajyaruguru nyuma yuko abaganga basanze arwaye Cancer y’ibere.
Uburwayi bw’uyu Murekatete Charlotte bwagaragaye mu mwaka w’2023 ubwo yaheturaga ibitaro byose nyuma bakacumbura ko arwaye Cancer y’ibere.
Uyu mukambwe w’imyaka 78 uvuga ko ananijwe no kwita kuri aba bana kubera adafite ubushobozi avuga ko Leta n’abagira neza bamufasha dore ko akomerewe yita kuri Mama wabo ubabyara urembeye I Butaro nabo bana ba’impanga babiri bakeneye kunywa amata.
Ati:”Bantegetse kujyabaha amata yitwa France Lait igikombe kikaba kigura ibihumbi Cumi na Bine (14000) nkaba naragerageje uko nshoboye ngo mbibone ariko kuri ubu amafaranga akaba amaze kunshirana nkaba ningingira abagira neza na Leta ko bamfasha bakita kuri aba baziranenge bagiye kunca mu myanya y’intoki.”
Akomeza avuga ko nk’umusaza biragoye kuba aba bana barerwa dore ko asanzwe ari mu murongo w’ubukene akaba anashaje akavuga ko gufasha aba bana ari ugukorera Imana.
Ati:”Dore ndashaje njye n’umukecuru wanjye nkaba mfite n’abuzukuru ndera rero nadasaba ko abafite umutima ukunda bamfasha aba bana Nyagasani akazabihembera.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye buvuga ko bwakiriye uwo musaza bumuha icyangombwa cya Murekatete Charlotte kigaragaza ko atishoboye ;bugakomeza buvuga ko icyo kibazo cy’abana butaragishyikirizwa.
Kimonyo Kamali Innocent ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye aganira na kivupost yagize ati:
“Nibyo Koko twakiriye Uwo musaza aje kureba icyangombwa cyutishoboye turakimuha gusa ikibazo cy’abana ntabwo yararakitugezaho.”
Kamali Kimonyo Innocent akomeza avuga ko uyu musaza yatangira ikibazo cy’abana agahera mu mudugudu akimenyesha nabo bakagikorera ubuvugizi mu zindi nzego.
Ati:”Ikibazo cy’abana nacyo nagitangirire mu mudugudu maze kitugereho natwe tugikorere ubuvugizi abo bana bafashwe.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu mwaka wa 2020, yerekana ko abarwayi ba kanseri mu Rwanda bageraga ku bantu 8835, mu gihe kanseri y’ibere ariyo iza ku isonga mu guhitana umubare w’abantu benshi.
(Uwashaka kumutera inkunga yayicisha kuri Numero bwite ya MTN 0781482719 ibaruye kuri Selemani Samuel)
ARATABARIZA ABANA 2 B’IMPANGA NYUMA YUKO NYINA AREMBEYE MU BITARO BYA BUTARO KUBERA CANCER Y’IBERE.