Rusizi:Arashima ko icyumweru cy’ubujyanama kimusigiye inzu
Umuryango wa Muninga Alexis na Mukandayisenga Sarah batuye mu mudugudu wa Gisozi mu Kagari ka Cyarukara mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba barashima inzu bamaze kubakirwa n’ubuyobozi .
Uyu muryango uvuga ko bishimira iki gikorwa cyiza nyuma yuko baribarasembereye mu yindi miryango bacumbikisha nyuma yuko mu kwezi kwa Kane uyu mwaka umuyaga ubasenyeye akazu babagamo n’abana babiri;ubuyobozi bukabizeza ubufasha aribwo burimo burasohora.
Ubwo Kivupost yabasangaga aho batuye bagaragaje ibyiza byo kugira imiyoborere Myiza n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu ibitumye gucumbika biba amateka bakaba bagiye kujya mu nzu yabo bubakiwe n’ubuyobozi.
Muninga Alexis aganira na kivupost yagize ati:
“Uwo mbanza gushima mbere na mbere ni Nyakubahwa Presida wa Repubulika wacu ku kuba atekereza Umunyarwanda wese ko yatera imbere ;nabaga mu kazi gato hafite utwumba tuburi;ariko kubera imiyoborere Myiza dore bubakiwe inzu nini.”
Ahamya ko mbere yuko inzu yarafite itwarwa n’umuyaga kuyibamo n’abana babiri byari ingorabahizi ariko akaba ashima ko kuri ubu abonye aho yisanzurira n’umuryango we.
Ati:”Kuryama byari ingorabahizi kubera umuryango narimfite ;abana babiri n’umugore ku buryo kwisuganya byari bigoye nshizeho no kurangiza amabanga y’abashakanye.”
Umufasha we Mukandayisenga Sarah avuga ko ashima ubuyobozi bwamwubakiye iyi nzu bigiye gutuma kubaho byoroha kuko bari mu bihe bitaboroheye.
Ati:”Uzi kujya kuryama ukabura uko uryama kubera urubyaro rwabuze aho ruryama kubera kuba hato?ndashima kuba baradutekerejeho bakatwubakira inzu nini izacyemura ikibazo twaridufite.”
Presida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi Dr Uwizeye Odette yavuze ko ibi bikorwa byose byakozwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu cyumweru cyahariwe Ubujyanama.
Yavuze Kandi ko muri iki cyumweru cy’ubujyanama hakemuwe ibibazo bikibangamiye imibereho Myiza y’abaturage hanacyemurwa ibibazo by’ abaturage.
Ati:”Ibi bikorwa byose byakozwe mu cyumweru cy’ubujyanama;muri iki cyumweru hakemuwe ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse hanacyemurwa ibibazo by’abaturage.
Reba mu mafoto uko abaturage bitabiriye kubakira utishoboye .
Dr Odette Uwizeye uyobora Inama Njyanama ya Rusizi ashima ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.