Rusizi:Aracyekwaho gukomeretsa mudugudu
Mu mudugudu wa Barenga mu kagari ka Nyabintare mu ijoro ryo kuwa 10 rishyira 11/05/2024 saa 00h00; kuri centre y’ubucuruzi ya Busarabuye habereye urugomo aho uwitwa MANIRAHARI Gamarie w’imyaka 32; utuye mu mudugudu wa Mizibira mu kagari ka Nyabintare yateye amabuye umuyobozi w’uyu mudugudu wavuzwe HAGENIMANA Dieudonne w’imyaka 30 amukomeretsa ku zuru no ku munwa.
Amakuru kivupost yamenye nuko uyu mudugudu yakomerekejwe nyuma yo guhabwa amakuru n’ingabo zari kuri patrol ko kuri iyi centre hari akavuyo gaterwa n’uwo waje gukora urugomo ahageze amusabye gutaha arabyanga,asaba abari ku irondo ko bamufata babigerageje nibwo yivumbuye amutera amabuye amukomerekeje ariruka.
Ababibonye babwiye Kivupost ko yirutse akabura.
Ati:’yarangije gukomeretsa mudugudu ahita yiruka arabura;nk’abaturage dusanzwe tuziko ari igihazi.”
Uyu muyobozi w’umudugudu avuga ko uyu wamukoreye urugomo yari yaramubwiye ko azamwica kuko yamutanze ku rutonde rw’abakina urusimbi(ibihazi).
Ni amakuru yemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zo muri ako gace.
Kuri ubu uyu mudugudu wakomerekejwe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyabintimbo mu gihe ucyekwaho iki cyaha agishakishwa.
Uwakomerekeje ahamijwe icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni eshanu 5 Frw.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.