Amakuru

Rusizi:Afunze acyekwaho gusambanya umwana

 

Ahagana I saa mbiri z’ijoro ; nibwo ku bufatanye bw’inzego z’umutekano  n’abaturage zikorera mu murenge wa Nyakabuye hafashwe umugabo witwa NDENGEJEHO Gerard w’imyaka 42;ucyekwaho gusambanya umwana w’umukobwa witwa IRAKOZE Clistela w’imayaka 5.

Amakuru kivupost yamenye nuko uyu mwana w’imyaka itanu bicyekwa ko yafashwe ku ngufu nuyu mugabo bivugwa ko yaravuye ku muturanyi wabo nibwo guhura nuyu mugabo akamusambanya ku ngufu.

Abaganiriye na Kivupost bavuga ko  abaturage basanze ucyekwa aryamye mu gihuru barebye basanga aryamye hejuru y’uwo mwana w,umukobwa bamumukuraho.

Mu byo umwana yatangarije abamutabaye ;yavuze ko uyu Gerard yamwambuye ikariso atangira kumukoza intoki mu gitsina.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru ;Umwana bicyekwa ko wasambanyijwe yajyanwe  ku kigo nderabuzima cya Mashesha naho ucyekwaho icyaha yajyanywe kuri Station Police Nyakabuye kugirango akurikiranwe.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twashatse kuvugana n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ntibyadukundira.

Itegeko rivuga iki ku gusambanya umwana

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Twiteguye kurwanya #mpox nkuko twatsinze ibindi byorezo:-Dr Sabin Nsanzimana Minister of Health/Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button