Rusizi:Abayobozi batandukanye bahuriye mu mwiherero w’iminsi ibiri
Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi nibwo inzego zose zikorera mu karere ka Rusizi n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ku bufatanye na Njyanama y’aka karere bahuriye mu mwiherero uzamara iminsi ibiri wabereye muri Hotel La Classe iherereye I Kamembe .
Ni umwiherero wateguwe nyuma yuko babonye ko bagomba guhuriza imbaraga hamwe imbaraga mu miyoborere myiza ishyira imbere umuturage ;hacyemurwa ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage nkuko byatangajwe na Presidante w’Inama Njyanama y’akarere ka Rusizi Dr Uwizeye Odette atangiza ku mugaragara uyu mwiherero.
Dr Uwizeye Odette atangiza uyu mwiherero yavuze ko uyu ari umwanya mwiza ku bayobozi ku kwibukiranya inshingano za buri wese mu gutuma umuturage akorerwa ibimukwiriye ndetse no guhabwa serivise nziza Kandi vuba bizatuma akarere ka Rusizi kagira abaturage batekanye ;bacyeye ndetse bishimye.
Presida w’inama Njyanama Dr Uwizeye Odette yanakomeoje ku mikorere n’imikoranire yagakwiye kuranga abakozi bw’akarere avuga ko imikoranire Myiza ituma umuturage aganishwa ku iterambere.
Ati:”Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi twatekereje uyu mwiherero wagutse watumiwe ingeri zitandukanye zihagarariye abaturage mu rwego rwo kwibukiranya ibigomba kuranga Umuyobozi ukorera abaturage ;uburyo bwo gutanga serivise nziza izira ruswa n’akarengane ;Imikorere n’imikoranire hirindwa ihangana dukorera umuturage dushinzwe bizatuma agera ku iterambere dukomeza tuvuga.”
Abitabiriye uyu mwiherero baganiriye na kivupost bavuze ko uyuwiherero aba ari umwanya wo gusangira amakuru ;ibikorwa n’udushya dutandukanye dore ko ibikorerwa muurenge umwe ushobora gusanga ari agashya mu wundi murenge.
Cyimana Issa ni Umukuru w’umudugudu wa Kamashangi waje uhagarariye ba Mudugudu igize akarere ka Rusizi yavuze ko bafite agashya iwabo mu kagari kabo ko bafashe umwanzuro wo guhuza imbaraga nka ba Mudugudu iyo havuze ikibazo bahagukira rimwe bakajya gucyemura icyo kibazo.
Ati:”Twafashe gahunda ko tugomba guhagurukira hamwe tukajya gucyemura ikibazo cyagaragaye bikarinda ko habonekamo Ruswa n’icyemewabo dore ko tuba twahuriye hamwe nk’abamudugudu.”
Abajijwe niba gusangiza ahandi ako gashya hari icyo kafasha ahandi yavuze ko byatanga umusaruro hirindwa wa murongo usanga abaturage batonda iyo haje Umuyobozi ku rwego rwisumbuyeho.
Ati:”Uzarebe iyo Umuyobozi runaka yaje mu mudugudu ;uba usanga hari umurongo muremure w’abaturage usanga baba bashaka ko bacyemurirwa ibibazo;iyo gahunda rero yako gashya yo guhagurukira rimwe nk’aba mudugudu yafasha gucyemura ibibazo byinshi mu gihe gito maze umuturage akabona serivise nziza Kandi vuba.”
Jean Damascene wavuze nkuwaje ahagarariye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari yashimye umutekano igihugu cy’u Rwanda rugiye haba mu baturage no ku mbibi z’igihugu ashimira RDF irangajwe imbere n’Umugaba w’ikirenga wazo Nyakubahwa President wa Repubulika wacu Paul Kagame.
Ati:’Turashima umutekano u Rwanda rufite kugeza ubu muri aka karere dushima RDF n’Umugaba Mukuru wayo Nyakubahwa Paul Kagame (CIC).”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga avuga ko gutegura uyu mwiherero wateguwe n’akarere gafatanyije na Njyanama mu rwego rwo kunoza serivise no gukorera hamwe mu rwego rwo gutahiriza umugozi umwe.
Ni umwiherero Kandi wagombaga kuganirirwamo z’umutekano hanatangwa ibiganiro bitandukanye harimo ikiganiro cyitwa “Transformational leadership”aribyo Ubuyobozi bugamije impinduka.
Ati:”Uyu munsi twatangiye umwiherero uzamara iminsi ibiri mu rwego rwo kuganira kuri gahunda zitandukanye zireba ubuzima bw’akarere aho twagize amahirwe yo kwakira abayobozi byavuye mu bigo bitandukanye nka MINALOC na RGB ariko ibyo byose bigatuma ibiganirwaho bituma umuturage akomeza gushyirwa ku isonga.”
Mayor Kibiriga yakomoje ku kibazo cy’ibura ry’umurimo mu rubyiruko rw’aka karere avuga ko bagize amahirwe yo kugira abafatanyabikorwa benshi batandukanye aho babonye abatera ibiti;abashoye mu nganda ;iyubakwa ry’amihanda;umunshinga wa CDAT utunganya amaterasi gusa agira inama urubyiruko kudasuzugura umurimo bagakura amaboko mu mifuko.
Ati:”Twagize amahirwe yo kubona abafatanyabikorwa dukorana ;turizera neza ko byatanze akazi ku rubyirukk rutandukanye rw’aka karere gusa urubyiruko runagirwa inama yo kudasuzugura umurimo kuko hari aho usanga urubyiruko rupinga akazi aho bavuga ko hari akazi batakora ;tukabakangurira gutinyuka umurimo ahubwo umurimo ukaba ariwo ugutunga kurusha gushakamo ibindi.”
Mu karere ka Rusizi hari udusshya dutandukanye twagiye tubona ibihembo bitandukanye nka TUJYANEMO;Muyobozi Ca ingando mu bawe;Marayika Murinzi ;Gira ubukire ubigizemo uruhare ;Tuziture tutaronerwa ;Nyuma mubyeyi TUJYANEMO Dusangire n’izindi zitandukanye; Ubuyobozi bw’aka karere bukaba buvuga ko guhanga udushya bikomeje.