Amakuru

Rusizi:Abaturage ntibemeranywa na Cimerwa ku igenagaciro barigukorerwa

Hari abaturage bo mu mudugudu wa Nyamaronko na Rukamba mu kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba bahangayikishijwe no guhabwa igenagaciro ritajyanye n’igihe bakavuga ko uruganda rwa Cimerwa hari ibyo rwirengagiza.

Aba baturage cimerwa ishaka kwimura ni abaturage bafite ubutaka muri iyo midugudu yavuzwe ,bikavugwa ko Cimerwa ishaka kuzagahinga ingazi(Palmier)zirajya zitunganganywamo amavuta bakuraga hanze y’igihugu mu Burundi.

Mu baganiriye na Kivupost bavuga ko kuba Cimerwa iri kubaha igenagaciro ry’amafaranga make batakemera guhara iyo mirima yabo dore ko ntaho bafite bakerekeza.

Mwembo Albert avuga ko afite imirima ibiri yaguze mu w’1990 akayigura miriyoni Ebyiri,ku igenagaciro yeretswe nababarura yagenewe amafaranga miriyoni imwe n’ibindi akavuga ko atabyemera.

Mwembo Albert avuga ko Cimerwa itariguhuza igenagaciro n’ibiciro byo ku masoko muri iki gihe.

 

Ati:”Niba naraguze umurima hakaba hashize hafi imyaka icumi nkaba mpabwa igenagaciro kawo mpabwa ari munsi yabyo ,ibyo yaba ari iki sinabyemera.”

Uyu muturage avuga ko byaba byiza uru ruganda rwa Cimerwa rujyanishije igenagaciro naho ibiciro ku masoko bihagaze.

Ati:”Nkubu ibiciro byarazamutse,uru ruganda rero nirugerageze ruganishe igenagaciro ku biciro biri ku masoko muri iki gihe.”

Rivuze Bonaventure utuye mu mudugudu wa Nyamaronko mu kagari ka mashyuza,asaba inzego za leta kwinjira muri iki kibazo kigasuzumanwa ubushishozi.

Rivuze Bonaventure nawe ntiyemeranywa na Cimerwa ku igenagaciro.

Aganira na Kivupost yagize ati:

”Turasaba inzego za leta gukurikirana iki kibazo dore ko gishobora guteza ubukene mu baturage ;njye rero ndabibona nko gutwika umutungo wacu ku maherere gusa njye nanze kwemera ibikubiye mu ifishi nanga gusinya.”

Hari undi mururage nawe uvuga ko yapfushije umugabo akamusigira agasambu kamwe ariko ko igenagaciro yeretswe ryatuma asembera.

Ati:”Ndi umupfakazi nasizwe n’umugabo wanjye ,ansigira agasambu kamwe ,bambaruriye mbona n’ibihumbi 300000 ,ntahandi nakerekera uretse gusembera.”

Ku murongo wa terefoni twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye buvuga kuri iki kibazo maze Kimonyo Kamali Innocent ahamya ko icyo kibazo bakimenye bakajya no kureba abaturage akababwira ko gusinya ku ifishi y’igenagaciro ari ubushake ko nta mbaraga zirimo.

Yagize ati:”Gusinya ku ifishi bikorwa nuwemeye ibikubiyemo rero si agahato gusinya dukangurira abaturage ko ubyemera asinya ,utemera akabireka.”

 

Itegeko ryo muri 2021 rigena agaciro k’ubutaka rivuga ko ingurane y’ubutaka buri mu giturage ari ukuva ku 467Frws kugeza kuri 800 mu gihe ubutaka buherereye ku muhanda ari ukuva ku 1500 Frws kugeza 2500Frws.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button