Rusizi:Abasigajwe inyuma n’amateka barashima inzu bubakiwe
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024 kibera mu mudugudu wa Rwamaraba mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba kitabirwa n’inzego zitandukanye mu rwego rwo gushyikiriza Abasigajwe inyuma n’amateka inzu bubakiwe mu rwego rwo gusangira ibyiza bituruka kuri Pariki aho abaturage baturiye Pariki bagemerwa bimwe mu bikorwa bibakura mu buzima bubi.
Ni akanyamuneza ku Basigajwe inyuma n’amateka.
Ndagijimana Andre utuye mu mudugudu wa Rwamaraba mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu ashima imiyoborere Myiza idaheza dore ko mbere batafatwaga nk’abantu (nk’abanyarwanda)ariko kuri ubu buyobozi bwa Nyakubahwa Paul Kagame bageze nubwo bubakirwa amazu meza .
Ati:“Uwo nshima bwa mbere ni Nyakubahwa Presida wa Repubulika waduhaye agaciro;cyera twitwaga abatwa ;ntawatuvugishaga ;ntawaturamutsaga;ntawemeraga gusangira natwe ariko ubu uretse ibyo ndondoye byose ;twubakiwe amazu meza atagira uko asa.”
Speciose Barayagwiza wo mu mudugudu wa Rwamaraba mu kagari ka Mataba muri uyu murenge wa Nkungu avuga ko kuri we ataremera ko inzu ariye bitewe nuko isa akabona kuri we ari ibintu birenze.
Ati:“Njye nubu sindabyumva;sindemera ko arinjye ugiye kwinjira muri iyi nzu nziza ntarotaga nambere ;cyera twabaga muri Nyakatsi ;Leta yacu nziza yo gahora itwubakira amazu meza;njye byandenze sinzi uko nabivuga;nibyo gushimwa.”
Babajijwe ku Mico mibi ikunda kurangwa Abasigajwe inyuma n’amateka yo kwangiza ibikorwa remezo bababahawe na Leta ;Soma icyo babwiye Umunyamakuru
Speciose Barayagwiza we avuga ko abantu hari abantu bakibafata nka Cyera Kandi nabo barazamuye imyumvire batakirangwa na bene iyo migirire mibi.
Ati:”Hari abakidufata nka mbere ubu Abasigajwe inyuma n’amateka tugenda natwe tugendana n’ibihe yaba ku myumvire n’imigirire.
Yakomeje avuga ko mbere bitwaga abatwa byagenda bahindura imyumvire ;ntabwo twafata idirishya twubakiwe;urugi rukinze inzu turugurishe.
Ati:”Twese intero n’imwe;izi nzu tuzibonye tuzicyeneye rero tugomba kuzibungabunga neza twirinda icyazangiza nuwabigerageza wese ahubwo tukamushyikiriza inzego zimukwiye agakanirwa icyimukwiye.”
Ndagimana Andre nawe avuga ko inzu bahawe bagomba kuzifata neza hirindwa icyazihungabanya bakarangwa n’umuco w’isuku yaba ku mubiri naho barara (inzu batuyemo).
Ati:“Inzu twahawe tugomba kuzibungabunga buri munsi zikarangwa n’isuku ;nta kuzisenya ahubwo nkuko umubiri nawo uba ukeneye isuku ninako tugomba kugenzereza inzu zacu zigakomeza zisa neza nkuko baziduhaye.”
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyatanze umukoro ku baturage ku gucunga Pariki ya Nyungwe
Pierre Ntihemuka ni Umukozi ukorera Nyungwe Management Company icunga Pariki ya Nyungwe yabwiye abanya-Nkungu ko gucunga ishyamba rya Cyamudongo aribyo bitumye baganura ku cyanga cy’amafaranga ya bamukerarugendo.
Barataga Cyamudongo kuba ariyo itumye batura heza
Uyu muyobozi Kandi yabibukije ko inzu bahawe ari nko kwisiga ukinogereza ko bagakwiye guhinga imboga ku nkengero z’inbuga zabo mu rwego rwo gusigasira imibereho Myiza y’abana.
Ati:“Gucunga neza rino shyamba rya Cyamudongo nibyo bitumye mushyirwa muri izi nzu nziza rero nimukomeze muturire neza rino shyamba ;tumaze gutuza imiryango Cumi n’umwe hasigaye indi ine nayo hari icyizere ko ku bufatanye n’akarere na RDB byose bizakunda.”
Yunzemo ko izi nzu zikomeoka zikomoka ku mafaranga yinjijwe na Bamukerarugendo ni muri Gahunda yo gusaranganya ibyiza amapariki azanira abaturage cyane cyane abaturaniye nayo aho bahabwa 10%.
Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yashimiye
Mu itegurwa ry’uyu mushinga wo gutuza iyi miryango itagiraga aho yikinga y’abasigajwe inyuma n’amateka muri uyu murenge ni igikorwa cyahuje abafatanyabikorwa batandukanye bw’akarere ka Rusizi aho ikigo cy’iterambere(RDB)Cyashatse ubushobozi ;Caritas Diyosezi ya Cyangugu nayo ishyiramo ubundi ibikomatamya n’ikurikiranabikorwa kugirango izo nzu zubakwe.
Padiri Irakoze Hyacinthe ni Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Cyangugu yavuze ko Caritas yakoze ibishoboka byose kugirango izi nzu zuzure ku buryo bwiza zidasondetswe.
Mu ijambo rye Uyobora Caritas yavuze ko mu nshingano za Caritas ari ukwita ku miryango ibabaye gutyo ikifatanya nayo ni muri ubwo buryo Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yagize uruhare kugirango izi nzu zubakwe.
Ati:“nka Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu no ku Giti cy’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Nyiricyubahiro Edouard Sinayobye Turashima ubufatanye bw’akarere kacu ka Rusizi na Diyosezi kuko kujyanamo bitugejeje kuri byinshi birimo Naya mazu yubakiwe abatishoboye.”
Uyu mupadiri yibuke abatujwe ko batatekereje ku nzu gusa ahubwo blntawinjira mu nzu itarimo ikintu;abakaba barabageneye ibiribwa birimo umuceri ;akawunga;ibishyimbo n’ibiryamirwa(ibitanda na Matelas)bifite agaciro ka Miriyoni 2 n’ibihumbi magana inani.(2800000).
Akarere ka Rusizi karigahagarariwe muri iki gikorwa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana Habimana Alfred yabwiye abahawe amazu kuyafata neza bakirinda icyatuma yangirika.
Mu ijambo rye uyu muyobozi yasabye abatujwe muri aya mazu guharanira imibereho myiza yabo bakora amasuku mu nzu zabo kugirango bace ukubiri n’umwanda akaba ariyo mpamvu baba babahaye n’ibikoresho by’isuku n’ibiryamirwa.
Yasabye ko mu rwego rwo guca Imirire mibi bagakwiye kuba buri muryango ufite akarima k’igikoni bakuramo imboga zo kurya mu kurwanya igwingira ry’abana n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi.
Ati:“Izi nzu musabwe kuzitaho muzikorers isuku mu rwego rwo kwirinda Umwanda;icyongeyeho nuko buri rugo rugomba kugira akarima k’igikoni basoromamo imboga mu kwirinda igwingira ry’abana maze aban bose bakagana ishuri hirindwa abata amashuri bya hato na hato.”
Uretse gushishikariza abaturage gusura pariki, baranasabwa kurushaho kubungabunga ibikorwa byazo kuko iyo bibungabunzwe neza inyungu zigera ku Banyarwanda bose, by’umwihariko abayituriye.
Abaturage bo mu mirenge ituriye pariki zo mu Rwanda bagenerwa 10% by’amafaranga akomoka ku bukerarugendo bukorerwa imbere mu gihugu, agakoreshwa ibikorwa biri mu nyungu rusange zabo.
Imbamutima zabatujwe mu mudugudu nyuma yo kutagira aho kwikinga.
Reba mu mafoto uko byaribimeze