Rusizi:Abangirizwa n’uruganda rwa Cimerwa bahumurijwe
Jean d’Amour Hagenimana ni Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakivomero mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi akaba yariyitabiriye umunsi w’inama ebyiri zikomatanyije aho akarere ka Rusizi kateguye gahunda y’imurikabikorwa n’inama mpuzabikorwa y’akarere .
Muri iyi nama hatanzwe umwanya w’inyunganizi n’ibiterezo nibwo Uyu muyobozi w’umudugudu yabajije ikibazo cy’abaturage bangizwa imitungo n’uruganda rwa Cimerwa aho usanga hari bamwe usanga no kubaka ubwiherero bidashoboka.
Abaza yagize ati:” Hari abaturage nanjye ndimo bafite ikibazo cy’uruganda rwa cimerwa kimaze igihe kinini kitabonerwa umuti ,aho usanga gusanura no kuba umuntu yakubaka ubwiherero bigoranye kubera ko bitemewe aba baturage bakizezwa iki?”
Mu gusubiza iki kibazo Umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert yavuze ko hari icyizere cy’igisubizo kirambye vuba aho inzego zitandukanye zirikubisesengura kugirango iki kibazo kibonerwe umuti.
Ati:”Uruganda ntabwo rukwiye kuba rwangiza ubuzima bw’abaturage ,niyo mpamvu rero ikibazo cyanyu kirimo kirirwaho n’inzego zitandukanye bireba zirimo ministeri y,ibikorwa remezo,Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire RHA ku buryo umwanzuro uri bugufi.”
Guverineri Dushimimana Lambert yijeje ko bidatinze ikibazo kiraba cyabonewe umuti urambye aho kugirango kihutishwe kitaraza gutanga umuti urambye cyagenda gahoro ariko kigatanga umusaruro mwiza ,asaba abarebwa nicyo kibazo kuba bihanganye ko bicyemurwa vuba.