Rusizi:Abakorera mu isoko ry’amatungo rya Nyakabuye basubijwe
Kivupost yasohoye inkuru ivuga ku bacuruza n’abagura inka mu isoko ry’amatungo rya Nyakabuye;riherereye mu mudugudu wa Ruguti mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba ko kuba iryo soko ridatunganyije(ritubakiye)ribakururira ibihombo bitandukanye no kubona ko umusoro batanga ntacyo bawungukiramo .
Icyo gihe basabaga ko iryo soko ryakwitabwaho rikubakirwa kugirango barindwe izuba n’i’vura ibatesha abakiriya bya hato na hato aho usanga inka utagurishije kare Ku bihumbi magana atatu (300000) uyigurisha magana abiri (200,000frw)iyo imvura iguye.
Baganira n’umunyamakuru bamweretse imbogamizi bahura nazo bityo basaba ko zashakirwa umuti urambye bituma nabo biteza imbere.
Icyo gihe umucuruzi bita Iyakaremye Jonas yavuze ko bubakiwe isoko byabafasha kwiteza imbere bigaragara.
Ati :”Ni byo koko duhura n’igihombo aho rino soko ritubakiye ugasanga turi kuriha imyaka irikikije yangijwe n’amatungo twazanye mu isoko;rimwe na rimwe iyo imvura inaguye abakiriya bakwira imishwaro bigatuma tugurisha inka zacu ku giciro gito.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rusizi cyahuje abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ;Ubuyobozi bw’akarere bwatanze umucyo kuri iki kibazo.
Abajijwe icyo aba bacuruzi bafashwa; Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Ndagijima Louis Munyemanzi yavuze ko akarere kashatse uko kakubaka iryo soko ariko nyir’ubutaka abarushya ku ngurane.
Ati :”Nk’akarere twashatse kubaka ririya soko dushaka gucyemura ibibazo byagaragajwe ariko nyir’ubutaka atunaniza ku biganiro twagiranye;ntiyemera ingurane;rero ntabwo twarikumushyiraho igitutu kuko ni uburenganzira bwe.
Gusa mu gutanga igisubizo hari isoko ry’ubatswe n’akarere ku bufatanye na DUHAMIC ADRI rikaba ryarubakiwe kugurishirizwamo ingurube kandi akaba ari rigari ryanacururizwamo andi latungo (ihene;intama n’inka)rero tukaba dusaba abagana iryo soko ritubakiye kuba bakoresha iryo soko rigezweho riherereye aho.”
Ibyiciro bitandukanye nk’abafatanyabikorwa (abanyamadini;PSF;n’aba Prezida ba Njyanama b’imirenge) baribitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru
Mu karere ka Rusizi hubatswe amasoko akomeye yifashishwa mu bucuruzi arimo ayubakiwe abaturage mu bice bitandukanye kugira ngo baroherwe no kugeza umusaruro wabo ku masoko ariko kandi hanubatswe amasoko abiri y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka aha twavuga nk’isoko mpuzamipaka rya Bugarama na Rusizi ryatwaye asaga miliyari 3,2 Frw mu kuryubaka ryitezweho guhindura byinshi muri aka Karere ndetse no mu bihugu bihana imbibi na ko.
Abanyarwanda, Abanye-Congo n’Abarundi barema isoko rya Bugarama bemeza ko bizabarinda ibihombo baterwaga no gucururiza ku gasozi.
Mu maphotos Reba ubwiza bw’isoko rya kijyambere akarere ka Rusizi ku bufatanye n’umufatanyabikorwa DUHAMIC ADRI rijye ricururizwamo ingurube;ku kibazo cyabagana isoko ry’inka ridatunganyije;Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nabo baba baryifashishije dore ko ari isoko rigari kandi rigezweho.
Murakoze kutugezaho inkuru nk’iyi nziza ,ariko ntimukirengagize amazi y,isoko rya Nyakabuye ,amanuka akagera aho hepfo kuri iryo soko ry’amatungo bityo akarere nikadakemura ibyo bibazo ,nubundi n’ayo matungo imvura nigwa izatwara ayo matungo natambuka azagwa muri ruhurura.
Mubibazo mubaza nk’abanyamakuru .ayo masoko yombi mujye munareba ingaruka agira ku baturage .