Amakuru

Rusizi:Abakora ubucuruzi bw’injanga barataka ihenda ryazo

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’injanga bibumbiye mu makoperative atandukanye akorera mu karere ka Rusizi barataka ko nubwo ntacyo Leta idakora iteze imbere ubworozi bwo mu kiyaga cya Kivu hirindwa Barushimusi bakoresha imitego itemewe bigatera ikibazo cy’umusaruro muke,abakora ubwo bucuruzi bavuga ko injanga zigihenze cyane.

Mu baganiriye na Kivupost bavuze ko ubu ikilo cy’injanga kirikugura amafaranga ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda bitewe nuko injanga ari nkeya .

Amida Furaha ukora ubucuruzi bw’amafi n’injanga avuga ko injanga zigihenze ku isoko bitewe nuko ikiro kigura 7000 bityo bagasaba ko ubworozi bw’injanga bwashyirwamo imbaraga hagashakwa imbuto zitanga umusaruro.

Nubwo bakora ubucuruzi bwazo bavuga ko injanga n’ifi bigihenze abaguzi aho ikiro cy’injanga kigeze kuri 7000Frw.

Ati:”Usanga kuri ubh ikilo cy’injanga ari 7000/Kg rero injanga ziracyahenze ,hashyizweml imbaraga muri ubu bworozi byafasha abacuruza injanga kwiteza imbere.”

Domtilla Shyaka yavuze ko kuba ikilo cy’ifi kigura amafaranga 4500/ Kg atari buri wese ukigondera akaba asaba ko harwanywa ba rushimusi barobesha imitego itemewe bigatuma hafatwa amafi atarakura,ibyo kuri we avuga ko aricyo kibazo gishobora kuba gitera ibura ry’umusaruro kh isoko.

Nubwo injanga zihagazeho ku isoko,ifi nayo nuko kuko ikilo kigeze kuri 4500Frw.

Ati:”Njye mbona harimo n’uruhare rwa Barushimusi bategesha imitego ifata imbuto z’amafi zitarakura ,rero hakagombye gushyirwa imbaraga mu kubungabunga imbuto z’amafi n’injanga biba byashyizwe mu kiyaga bizatuma ba rushimusi barwanywa bityo bitange  umusaruro ugaragara.”

 

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amakoperative mu karere ka Rusizi ;Dr Anicet Kibiriga ,Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko abakora ubworozi,abacuruzi  bw’amafi n’injanga bafatanyiriza hamwe kurwanya abishora mu gukoresha imitego itemewe ituma hangizwa imbuto ziba zashyizwemo zitezweho umusaruro.

Dr Anicet Kibiriga avuga kandi ko koperative ari uburyo bwashyizweho na Leta y’u Rwanda kugirango abanyamuryango bakorere hamwe zikaba zarashyizweho mu w’2009.

Ati:”Koperative ni umusingi wo kurwanya ubukene abanyamuryango bakorera hamwe,bakiteza imbere bazamukiye hamwe aho gukora ku giti cya buri muntu.”

Mu karere ka Rusizi habarurwa makoperative asaga 612 yibumbiye hamwe nyuma yuko amwe agiye ahuzwa akaba afite umutungo ukabakaba Miriyari imwe n’igice.

Cooperative ya KEHEM yahembwe muzitwaye neza.
Cooperative KOIMUNYA niyo yahize izindi aho yahawe igikombe ,ikanahabwa Cheque y’amafaranga 250K.
COOPTHE Shagasha iri muzahembwe.
Back to top button