Amakuru

Rusizi :Za mpanga zatabarizwaga zahawe amata

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’abana b’impanga basizwe na Nyina kuri ubu urembeye mu Bitaro bya Butaro aho arwariye Cancer.

Nyina ubabyara izo mpanga ebyiri witwa Murekatete Charlotte arembeye mu Bitaro bya Butaro biherereye mu ntara y’Amajyaruguru nyuma yuko abaganga basanze arwaye Cancer y’ibere.

Uburwayi bw’uyu Murekatete Charlotte bwagaragaye mu mwaka w’2023 ubwo yaheturaga ibitaro byose nyuma bakacumbura ko arwaye Cancer y’ibere.

Nyuma y’imkuru twabagejejeho Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwahaye izo mpanga ebyiri amata yo kuzifasha mu mikurure yabo.

Umusaza Selemani Samuel wo mu kagari ka Kamanu akaba Sekuru wizo mpanga niwe wavugaga ko ababajwe nuko abo bana bashobora kumuca mu myanya y’intoki hatagizwe igikorwa.

Kuri ubu rero Selemani Samuel Arashima ubuyobozi bw’akarere bwamutekerejeho akaba yagejejweho ayo mata yo gufasha izo mpinja dore ko zitonka kubera Cancer Nyina arwaye.

Izi ni za mpanga zatabarizwaga na Sekuru Selemani Samuel kuri ubu zahawe amata n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Ati:”Ndashima ubuvugizi mwankoreye nkanashina Ubuyobozi bw’akarere kacu ka Rusizi bunshyize ku isonga dore rero ninjye nyine ushyizwe ku isonga.”

Ku murongo wa Terefoni twabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Bwana Kamali Kimonyo Innocent aho ubushobozi bwo gufasha aba bana bwaturutse avuga ko ibyo byose byakozwe n’akarere.

Ati:”Ibi byose byakozwe n’akarere ”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button