Amakuru

Rusizi/Nzahaha: Hatewe ibiti bizafasha mu mibereho myiza y’abaturage

Ni igikorwa cyabaye kur uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 kibera mu murenge wa Nzahaha ,aho uyu mushinga ufatanyije n’akarere ka Rusizi bateye ibiti mu mirima y’abaturage.

Ibiti byatewe mu mirima y’abaturage ni ibiti byimvange y’amoko atandukanye aho hateee ibiti byatanga ibiryo by’amatungo,hatewe kandi ibiti by’imbuto bizafasha kurandura burundu imirire mibi ,hanaterwa ibiti bya Gakondo abaturage bataherukaga kubona,ni ibiti byatubuwe n’uyu mushinga Arcos Network kugirango bizahabwe abaturage ku buntu.

Abaturage ba Nzahaha bateye ibiti bavuze ko ntako bisa kuba bahawe ibiti ku buntu batera mu mirima yabo ,bizeza ko bagiye kubibungabunga kugeza bikuze.

Mvuyekure Donatien Umusaza w’imyaka 73 yavuze ko yateye igiti akanakiganiriza agaragaza urukundo afitiye iki gikorwa.

Mvuyekure Donatien wateye igiti akagitongera kugirira akamaro nabazamukomokaho.

Yavuze ko atera igiti yagize ati:”Ndaguteye wa Giti we,uzakure neza maze nabankomokaho uzabagirire akamaro.”

Ni amagambo yakoze ku mutima abitabiriye iki gikorwa bahamya ko ayo magambo akomeye byahujwe kandi ninsanganyamatsiko y’isi ku bidukikije igira iti:”Tera igiti,ube ukijije Isi.”

Mukagasana Jacqueline avuga ko ibiti by’imbuto bahawe bizaba umusingi wo kurandura indwara ziterwa n’imirire mibi dore ko nibyera barajya bagaburira abana babo ifunguro riherekejwe n’imbuto.

Mukagasana Janviere yacyeje Arcos Network kubwo kubatuburira ibiti bakabihabwa ku buntu;yizeza kuzabibungabunga.

Ati:”Imbuto ni ingirakamaro nubusanzwe ku isoko zarahenze gusa bino biti twahawe ,twateye mu mirima yacu bizitabwaho ni byera bizadufasha kubungabunga ubuzima bw’abana bacu,turajya tubaha ifunguro riherekejwe n’imbuto ibizagira uruhare mu kurandura indwara z’imirire mibi.”

 

Theogene Irareba wo mu kagari ka Rwinzuki ,mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi avuga ko ku bice bya Nzahaha ,ibiti bya Gakondo byaribyaracitse ariko akaba ari umwanya mwiza wo kongera kubutsa umuco gakondo dore ko bahawe ibiti bya gakondo birimo imivumu,imiko n’ibindi akabona ko bizabafasha mu buryo bwinshi.

Umuturage/Nzahaha

Aganira na Kivupost yagize ati:”Hano iwacu ibiti bya gakondo byaracyendereye ni amahirwe ko mu byo twahawe nabyo birimo,tugiye kubikorera tubibungabunge kuko bigiye kongera kutugarura ku isoko y’umuco Nyarwanda.

Ati:”Nta biti gakondo byaribikirangwa hano uwacu ku buryo nta mwana uvuka muri ibi bihe abe azi ayo moko y’ibiti gusa mubyatewe nabyo twagiriwe amahirwe yo kubitera rero buzadufasha kongera kubyutsa umuco wacu Gakondo wariwarakendereye.”

Umukozi wa ARCOS Network Jacqueline Mukomazina avuga  ko guha abaturage ibiti ku buntu mu mirima yabo bizabafasha kurwanya isuri itwara imirima yabo no gufasha mu kurandura imirire mibi y’abana dore ko hatewe ibiti bifite aho bihurira n’imirire.

Ati:”Mu biti twateye ibyiganje ni ibitanga imbuto ziribwa rero ibyo biti bije kunganira abaturage mu mirire myiza yabo hahashywa indwara zishamikiye ku mirire mibi ,rero nka Arcos Network turasaba abaturage kubibungabunga,babikorera neza dore ko bibana n,indi myaka bityo bikazabageza kucyateganyijwe.”

Jaqueline avuga ko kandi ubutaka bwinshi bushirira mu kiyaga cya Kivu no mu mugezi wa Rusizi bityo gutekereza ku biti ari igihe cyiza cyo gutekereza kurwanya isuri mu misozi ihanamye bityo ibyo biti nabyo bizagira uruhare mu gufata ubutaka.

Umuyobozi muri Arcos Network avuga ku mishinga migari yo kubungabunga ibidukikije mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati:”Muziko kimwe mu kikitubangamiye yaba mu Rwanda n,ahandi ari isuri itwara ubutaka ,bkaha ubutaka bushirira mu kiyaga cya Kivu no mu mugezi wa Rusizi ,nta gushidikanya ko ibj biti byatewe bizagira uruhare mu gukumira isuri bityo ubutaka bukabungabungwa neza,ibyo rero biri mu mihigo yacu aho tugomba kubungabunga ubutaka bwegereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.”

Arcos Network ifite gahunda zo gukora amaterasi y’ikora mu bice bitandukanye by’igihugu ,bakaba bafite umuhigo wo gutera ibiti Miriyoni Eshanu mu gihe cy’imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button