Amakuru

Rusizi/Nyamasheke:Imvura yaraye iguye yangije ibikorwa remezo

Imvura yaraye iguye muri iri joro mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yangije ibikorwa remezo birimo imihanda ,amazu ,amateme n’ibiraro binini byakoreshwaga n’abaturage.

Bamwe mu baturage batuye utu turere twombi bavuga ko hari aho ubuhahirane bukomwe mu nkokora kubera amateme n’ibiraro byangiritse.

umuturage wo muri Rusizi wahingaga mu mirima iherereye mu murenge wa Karengera mu karere ka Rusizi avuga ko kuba ikiraro cyabahuzaga na Nyamasheke gusenyutse bigiye gutuma ubuhahirane bw’abaturage bukomwa mu nkokora ni kugenderanira bihagarara aho wasangaga hari abaturage bava mu murenge wa karengera batunda isoko rya Nyakabuye.

Ikiraro cyahuzaga akarere ka Rusizi na Nyamasheke kiri mu marembera.

Ati:”Iki kiraro cyaduhuzaga na Nyamasheke kiramgiritse,nta modoka icamo ,rero ibi bigiye kubangamira ubuhahirane bw’uturere twacu ,twateguje ko ibi bizaba ariko ntacyo inzego zisbuyeho zadufashije.”

Ngayaboshya Silas wo mu murenge wa Ruharambuga akora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto avuga ko bakubise amaboko mu ziko nk’abantu bafashe moto bizeye imirimo ariko bakaba bohombeshejwe no kutagira ikiraro.

Ati:”Iki kiraro nk’abamotari kirubereye ikibazo kizatuma tutabona akazi dore ko cyahuzaga imirenge ibiri ,rero nta buryo watwara umugenzi utamushyitsa ntabwo byakunda.”

Akomeza avuga ko hari uburyo abamotari bafataga moto z’ideni bakishyura gahoro gahoro ariko kuba ubuhahirane buhagaze bizatuma nabazifashe bazisubiza.

Ati:”Nonese urabona hari uwakongera gufata moto y’ideni?uyu munahanda niwo dukoresha amanywa n’ijoro urukva rero ntabwo byakunda ;nibadukorere iki kiraro.

Marguerite Mukandamage ucururiza mu isoko rya Nyakabuye we avuga ko leta n’inzego bireba bakagombye kureba byihuse kuri iki kiraro cyigasanwa vuba nkuko bahereye babitaka.

Ati:”Twaratatse,twatanze umuburo amazi atararenga inkombe nobe dore aho bigeze ,turasaba ko iki kiraro cyakubakwa ubuhahirane mu baturage bugakomeza.”

Mu minsi ishize ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwabwiye abanyamakuru ko iki kiraro cyakorewe Raport igezwa muri RTDA hakaba hategerejwe umwanzuro kuri iki kibazo.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi na Nyamasheke ntibwariburatangaza agaciro kibyangiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button