Amakuru

Rusizi-Nyamasheke:Impuruza ku kiraro kigabanya utu turere kigiye kuba amateka

Mbere yuko ugera mu karere ka Nyamasheke uciye mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi uhasanga ikiraro cy’ibyuma cyubatswe n’ababiligi ;ikiraro utashidikanya ko gifitiye runini abaturage bagenderanira muri utu turere tubiri tw’intara y’uburengerazuba.

Abaturage batuye muri utwo turere twavuze haruguru bavuga ko kuba kigiye gusenyuka ubuyobozi bubireba byaba intandaro yo kudahahirana no gushyikirana kwaba baturage batuye muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Mu baturage bo ku ruhande rw’akarere ka Nyamasheke baganiriye n’umunyamakuru wa kivupost ikorera muri ako gace bamugaragarije impungenge bakomeje guterwa nicyo kiraro mu gihe cyakangirika burundu bitewe n’umugezi wa Ntondwe ugisenya iyo uwo mugezi wuzuye.
Ndagijimana Fulgence atuye mu mudugudu wa Rujeberi mu kagari ka Higiro mu murenge wa Karengera utandukanywa n’uwa Nyakabuye wo mu karere ka Rusizi yavuze ko byagakwiye kuba biraje ishinga ubuyobozi bw’utu turere mu rwego rwo gutuma imigenderanire y’abaturage b’utu turere isagamba.
Ati :
“Icyo tubona nk’abaturage nuko Ubuyobozi bwicecekeye;mu gihe uyu mugezi watwara kino kiraro hehe no kugeza imyaka yacu ku isoko rya Nyakabuye na Bugarama kuko ntaho twanyura;tukaba dusaba ubuyobozi bwacu budukunda gukurikirana iby’iki kibazo kitararenga inkombe.”
Ndagijimana avuga ko nta bisobanuro byaboneka byabahabwa mu gihe babona ko gusaba inkengero z’iki kiraro bitatwara ingengo y’imari y’ikirenga.
Ati :”ubwo ntitwibaza icyo batubwira barabuze gukumira ikibazo kitaraba ;turasaba ko iki kibazo cyahabwa umurongo dore ko kubaka inkuta zitarenze ebyiri bitatwara ingengo y’imari nyinshi dore ko bimwe mu bikoresho byazubaka nk’amabuye biraaho ngaho ndetse n’umucanga ukaba uhari;nibikorwe rero bitaraba ikibazo kingume.”
Abazana inka mu isoko ry’amatungo rya Nyakabuye bazikuye I Nyamasheke bavuga ko byabagora kuzana inka mu isoko mu gihe icyo kiraro cyaba kibaye amateka.
Ati :”tuzana inka tuzikuye mu karere ka Nyanza tukazinyuza mu karere ka Nyamasheke tukomoka iki kiraro byaba ikibazo rero iki kiraro gisenyutse ;kuko twe twabihomberamo (abacuruzi b’inka)bitaretse nabo twazizaniraga nabo twaritubeshejeho bashinzwe kuzishakira abakiriya.
Abo ku ruhande rw’akarere ka Rusizi nabo bagaragaza impungenge batewe nicyo kiraro dore ko hari bamwe bafite imirima bahinga mu karere ka Nyamasheke iherereye mu murenge wa Karengera.
Mvuyekure Donat ahamya ko uruzi rwazabatwara mu gihe iki kiraro cyasenyuka dore ko inzira yaba isigariye mu mazi.
Ati :”Dukora imirimo y’ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke rero urumva gisenyutse(ikiraro)twarwaza bwaki kubera kubura uko dukora imirimo yacu;tukaba dusaba ko kiriya kiraro kiduhuza n’akarere ka Nyamasheke cyakorwa bwangu kitaratera ibibazo;ubu babona ko nta kibazo gusa bazakibona bagiye kubaka ikiraro cyose.”
Amakuru aturuka mu baturage agera kuri kivupost avuga ko hari itsinda ry’abayobozi baje gusura iki kiraro gusa icyavuye muri iryo sura tukaba tutarakimenya kugirango wenda gihumurize aba baturage b’utu turere.
Ku rundi ruhande twashatse kumenya icyo ubuyobozi b’utu turere bubivugaho ntitwabubona;mu gihe bagira icyo badutangariza twakibamenyesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button