Rusizi/Nyamasheke:Barasaba kubakirwa ikiraro kibahuza
Abatuye mu Karere ka Rusizi by’umwihariko mu Murenge wa Nyakabuye uhana imbibe n’uwa Karengera w’Akarere ka Nyamasheke, barasaba ko ikiraro gihuza iyi mirenge cyakubakwa kuko mu gihe cy’imvura gihagarika ubuhahirane kugeza n’ubwo biba ngombwa ko hari abarara aho bari.
Ni ikiraro gica hejuru y’umugezi wa Ntontwe, kigahuza Akarere ka Rusizi na Nyamasheke mu mirenge ya Nyakabuye na Karengera.
Iyo imvura iguye amazi y’uyu mugezi ngo arenga ikiraro akuzura mu muhanda hose ku buryo ntawe uba ugitambutse kuko bategereza igihe azakamira inzira ikongera kuba nyabagendwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, avuga ko raporo y’iki kiraro yashyikirijwe RTDA ku buryo bizeye ko kiri mu bizubakwa vuba.
Uretse guhagarika ingendo, uyu mugezi ngo unangiza imyaka y’abaturage irimo n’umuceri iba ihinze mu gishanga cya Rujeberi kiri hagati y’utu Turere twombi, gusa ngo ikiraro kiramutse cyubatswe byatuma n’amazi y’umugezi abona inzira yagutse yo kunyuramo ntakomeze kubangiriza.