Amakuru

Rusizi-Nyakabuye:Hatashywe ibyumba by’amashuri

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2024 mu mudugudu wa Ruhinga mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba hatashywe ibyumba by’amashuri bitandatu n’ubwiherero 12.

Ni ibyumba byubatswe n’akarere ka Rusizi ku bufatanye na Word Vision Rwanda mu rwego rwo gucyemura ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri nkuko biri mu mihigo y’aka karere.

Bimwe mu byumba by’amashuri byatashywe.

Abanyeshuri bubakiwe amashuri nyuma yo kuba barigira mu mashuri atameze neza bavuga ko aya mashuri bubakiwe bagiye kuyafata neza bayakorera isuku bijyanye no kuyabungabunga hirindwa icyayangiza.

 

Marthe Uwizeyimana ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu(S3) w’amashuri yisumbuye yavuze ko mbere yuko bubakirwa amashuri bigiraga mu mashuri ameze neza bakaba bashima iki gikorwa cyo kuba barubakiwe amashuri meza.

Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu asanga ibi byumba bigiye kubafasha Kwiga neza

Yagize ati:”Aya mashuri tuyakiranye ibyishimo dore ko mbere tutarubakirwa aya mashuri twigiraga ahantu habi hatumaga habangamira imyigire yacu bigatumwa rimwe na rimwe dutsindwa ;kuri ubu rero tugiye Kwiga neza dutsinde neza.”

Manishimwe Zachee ni umunyeshuri wiga muwaka wa Gatatu avuga ko mbere bigiraga mu mashuri atagira amadirishya akaba ashima Ubuyobozi bwiza bw’igihugu bubatekerezaho bukabubakira amashuri agamije kuzamura imyigire yabo.

Bose bahuriza hamwe ku ku kubibungabunga birinda ko byakangizwa bikazabazamurira imyigire Myiza bagatsinda kakahava

Ati:”Tugiye gutera imbere mu myigire dore ko ubu dufite ibibaho byiza twandikaho ;yaba twe nabarimu bacu bityo bikazazamura imyigire yacu ;tugatsinda neza tugahesha ishema igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bunyereri Madame  Nikuze Rebecca avuga ko ikigo cyasaga nabi ariko bakaba bashimira Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuba bwarabatekerejeho bukabubakira amashuri meza yitezweho guhindura byinshi mu myigire n’imyigishirize.

Nikuze Rebecca uyobora G.S Bunyereli ashima Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’umufatanyabikorwa World Vision Rwanda

Ati:”Turashima imana ndetse n’Ubuyobozi bwiza by’akarere kacu bwadutekerejeho bakubaka bino bigo by’amashuri;mwumve ko tubashimye.”

Uyu muyobozi w’iki kigo akomeza avuga ko mbere nta mwana wigaga kuri iki kigo waruzi umukoropesho bityo bakaba barigiraga mu ivumbi.

Ati:”Cyera nta mwana wo kuri iki kigo wigiraga ahantu hasukuye neza ahubwo wasangaga ivumbi ryuzuye mu mashuri kubera nta Ciment ariko kuri ubu aya mashuri yasizwemo Ciment ntaho umwana ahurira n’umwanda na gato.”

 

Sebatware Osee ayobora world Vision mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yavuze ko yigeze kuza gusura iki kigo cyubakiwe aya  mashuri arikumwe n’abazungu bagasanga gifite inyubako zishaje gusa akaza gukorwa ku mutima n’amafoto yohererejwe n’Umuyobozi umwe wo ku karere amwereka ko naza nyubako zishaje zatwawe n’umuyaga yumva bimukoze ku mutima ;Inkunga ibonetse ahita atekereza kuri iki kigo.

Sebatware Osee uyobora World vision mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yafatanyije n’akarere ka Rusizi mu kubaka ibi byumba by’amashuri.

Ati:”Twazanye n’abazungu kuri iki kigo tuje gusura inyubako z’amashuri wabonaga ko zishaje gusa muri icyo gihe nta nkunga twaritwakabone ;nyuma ndaje kohererezwa amafoto n’Umuyobozi umwe mu karere ka Rusizi anyereka ko naza nyubako zishaje zatwawe n’umuyaga bihita binkora ku mutima;nibwo rero twahise tujyanamo n’akarere ka Rusizi ;twubaka ibyumba bitandatu by’amashuri;n’ubwiherero 12;ibiro by’umuyobozi w’ikigo n’icyumba cyiza cy’umukobwa.”

Sebatware Osee yasabye Kandi Ubuyobozi bw’Ikigo gukorana naba Nyir’ikigo aribo kiriziya Gatorika gufata neza ;kubungabunga ibi bikorwa remezo baba bahawe mu rwego rwo kwirinda kubyangiza.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi Madame Anne Marie Dukuzumuremyi yabwiye abanyeshuri bubakiwe aya mashuri ko ari amahirwe bahabwa na  Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Presida wa Repubulika wacu Paul Kagame ;abahamiriza ko mbere y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 hari benshi batabonaga aya mahirwe abasaba gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Madame Anne Marie Dukuzumuremyi abwira abanyeshuri ko igihugu cyabahaye amahirwe abandi batabonye kubera imiyoborere Myiza ya Nyakubahwa Presida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Ati:”Twize tutabona aya mahirwe akenshi twabaga twicaye ku ngiga z’ibiti mu mashuri yuzuyemo umwanda nk’ivumbi n’ibindi ariko mwebwe kubera Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu buyobowe na Nyakubahwa Presida wa Repubulika wacu Paul Kagame;rero nimufate bino bikorwa mubibungabunge musigasire ibyagezweho.”

Anne Marie Dukuzumuremyi Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi yashimye Ubufatanye buranga abafatanyabikorwa n’akarere acyeza World vision yafatanyije n’akarere ka Rusizi kugirango hubakwe aya mashuri .

Ati:”Turashima umufatanyabikorwa bikorwa wacu World vision Rwanda kuba yarategereje gutanga umusanzu wayo kugirango ibi byumba bisanzwe;turabashimira cyane Nk’akarere umusanzu mudahwema kutugaragariza mu mibereho myiza y’abaturage b’akarere kacu “

Uyu muyobozi yavuze ko world Vision Rwanda yatanze ibikoresho byo kubaka ibi byumba by’amashuri n’ibyumba by’ubwiherero ;akarere nako kakaba karishyuye ibikorwa by’amaboko byakozwe kugirango uyu muhigo ugezweho.

Si amashuri gusa bubakiwe n’icyumba cy’umukobwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO risaba ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza badakwiye kurenga 25 ku mwarimu umwe.

Mu 2018, mu Rwanda umwarimu umwe yabarirwaga abanyeshuri 59. Rwihaye intego yo kugabanya umubare w’abanyeshuri ku mwarimu bakagera kuri 46 bitarenze 2024.

Mu cyumba cy’umukobwa hashyuzwemo N’ubwiherero bwiza bubereye umwana w’umukobwa mu Rwego rwo gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button