Amakuru

Rusizi-Nyakabuye:Basabanye bishimira intsinzi y’Umukandida w’Umuryango RPF-INKOTANYI

Abaturage batuye utugari tugize Umurenge wa Nyakabuye ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga bahuriye mu gikorwa cyo kwishimira intsinzi y’Umukandida w’Umuryango RPF-INKOTANYI Chairman PAUL KAGAME bararya ;baranywa banacinya akadiho.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta ;iz’umutekano n’ubuyobozi bw’Umuryango wa RPF -INKOTANYI mu murenge wa Nyakabuye n’inshuti zawo.

Abanyamuryango bitabiriye iki gikorwa bavuze ko nta ko bisa gukomezanya na Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI PAUL KAGAME dore ko yabagejeje kuri byinshi bakaba bishimiye gukomeza biyubakira ibyiza byuzuza ibyagezweho nyuma y’imyaka 30.

Umukecuru Uri mu kigero cy’imyaka 73 wo mu mudugudu wa Bikinga mu kagari ka Kamanu muri uyu murenge wa Nyakabuye yabwiye Kivupost ko yariye ingoma nyinshi ariko ko iya Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI PAUL KAGAME ari agahebuzo.

Umukecuru uhamya ko gukomezanya na Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI PAUL KAGAME ari ugukomeza kwiyubakira u Rwanda

Ati:”Nabonye ingoma nyinshi kuva kuri Repubulika ya mbere ariko kuri Kagame nibwo nabonye umuturage akorerwa ibirenze ;nzatanga urugero Saza neza;ubu nanjye ndi umugenerwabikorwa wayo ;mfata amafaranga buri kwezi nahawe nawe;rero aho ngereye ubu ntawarurabikora uretse Kagame Paul;ni byiza rero ko tugumana akatugeza kuri byinshi muri iyi myaka 5 iri imbere.”

Yagaragaje ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 kugira amashanyarazi Byari ingutu ariko nyuma ya Jenoside amashanyarazi yarakwirakwiye.

Ati:”Twacanishaga agatadowa ;ariko ubu iyo ugeze iwanjye nkanda ku gikuta inzu yose ikabona;rero tubibonye vuba kubera umubyeyi wacu Paul Kagame.”

Ndahayo Phenias we nk’urubyiruko avuga ko bakuwe mu bushomeri aho bishyuriwe amashuri y’imyuga bakaba barikuyasoza bakizera ko ubumenyi bungutse bazabubyaza umusaruro bihangira imirimo bityo nabo bakabona amafaranga yo kubatunga no gutunga imiryango yabo.

Urubyiruko rushima Chairman ko yarwishyuriye amashuri y’imyuga rukaba rugiye kwibeshaho.

Aganira na kivupost yagize ati:”Twarishyuriwe twiga imyuga ;njye ndasoza Kwiga ubwubatsi;abubaka inzu zigezeeho kuri ubu ni benshi rero nzakoresha ubumenyi maze kunguka ubundi nubake amazu ;nkorere amafaranga azatuma ntunga Umuryango nanjye ubwanjye nicyemurire ibibazo.

Umusaza wo mu mudugudu wa Shaba mu kagari ka Kamanu we avuga ko akesha Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI PAUL KAGAME kuba yarashyizwe muri Gahunda ya Girinka yatumye aca ukubiri n’ubusaza akongera akagira itoto.

Inka yahawe yatumye asubirana itoto(Shaba -NYAKABUYE)

Ati:”Paul Kagame ntacyo namungamya;narimeze nabi ku isura ;Ubuyobozi burandeberera buba bunshyize muri Gahunda ya Girinka munyarwanda;baranyoroza;nawe urareba uko nsa ubu wagirango ndi urubyiruko Kandi ndi mu myaka 65;impamvu nta yindi nuko nywa amata akomoka ku nka nahawe nawe;ndabimushimira.”

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

Paul Kagame Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI niwe watsinze amatora ahigitse abakandida 2 baribahanganye.

Byatangajwe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga batoye Perezida n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Odda Gasinzigwa yavuze ko mu Banyarwanda 9 071 157 bagombaga gutora, abatoye bose ari 8 907 876.

Abatoye neza ni 98.07% mu gihe imfabusa ari 0.14%

Gasinzigwa yavuze ko amajwi ya burundu azatangazwa bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

Mpayimana na Habineza bari bahatanye na Paul Kagame, bemeye ko batsinzwe, ndetse bashimira uwabatsinze bamwifuriza ishya n’ihirwe.

Paul Kagame w’imyaka 66 yatangiye kuyobora u Rwanda muri Werurwe 2000 mu buryo bw’inzibacyuho. Mu 2003 ni bwo yatorewe manda ya mbere mu matora ya mbere yari abaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Reba mu mafoto uko byaribyifashe

 

Video igaragaza ibyishimo by’abaturage.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button