Rusizi-Nyakabuye:Arasingiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Nyuma yo kubakirwa inzu
Umuturage wo mu mudugudu wa Site mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba arasingiza imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Urwanda imugejeje kukubona inzu nziza y’amatafari ahiye ibyo yumvaga ari inzozi kuri we!
Aganira na Kivupost yabwiye Umunyamakuru uko ko yumva amerewe neza kuko mbere yabaga mu nzu igayitse aho yariyarasenyutse bikabije akaba yumva ari ishimwe rikomeye ku miyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Urwanda.
Ati:”Mbere narimeze nabi bigaragara kubwo kutagira aho nikinga n’umuryango wanjye gusa kuri ubu ndatekanye urabona ko inzu ari nini isakawe n’amabati 50; ikaba irikurangira guterwa umucanga n’isima mu gihe mbere imbaragasa zarizaranzahaje nkarwara amavunja.”
Yavuze ko ntako bisa gutura ahantu heza bikaba ibyakarusho Leta nk’Umubyeyi kugutekerezaho kugeza bakugejeje ku Iterambere nkiri.
Ati:”Bajyaga bavuga ko muri Vision 2020 ibintu bizaba bimeze neza ngahakana;none dore ninjye wabimenya ;icyerekezo cy’igihugu ni cyiza aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Urwanda anzi nkitabwaho bigeze aha Kandi byitwa ko ndi Umuturage wo hasi.
Si ibyo agarukaho gusa kuko atari inzu yo guturamo gusa ahubwo yubakiwe n’igikoni n’Ubwiherero aho igikoni cyubatswe n’amabati ane mashya ;ubwiherero nabwo bukaba nabwo busakaye.
Ati:”Urumva ntiwaba udafite aho gutura ngo ugire aho gutegurira amafunguro cyangwa ubwiherero ;byose baranyubakiye Kandi ndashima inzego z’ubuyobozi zanyubakiye hamwe na Perezida wa Repubulika wacu.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko iyo nzu izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miriyoni cumi n’eshanu (15000000) yavuye mu bafatanyabikorwa b’akarere muri Ganunda ya Tujyanemo ndetse n’intore zo ku rugerero mu nkomezabigwi Icyiciro cya 11 gusa akarere kakaba gakomeje kubakira abatishoboye amazu atandukanye mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.