Amakuru

Rusizi-Nyakabuye:Arashima RRA yumvise ubuvugizi yakorewe

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’umusaza witwa Aminadab Bizimana wo mu mudugudu wa Cite mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye wavugaga ko ahangayikishijwe nuko yisanze afite ibirarane byairiyoni ku butaka bwe ; ubutaka yarasanzwe yishyura 24000 buri mwaka.

Ingano y’ideni yarakurikiranyweho ryahanaguwe na RRA

Nyuma yuko Kivupost ikoze inkuru igaragaza ikibazo cye cy’akarengane kakaba karacyemutse(akarengane) abikesha ubushishozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro  RRA.

Umunyamakuru yamubajije aho ashingira ko ikibazo cye cyakemutse asubiza agira ati:

“Mbishingira ko nahamagawe na RRA nkajyayo nahagera bakareba muashini bakanyereka ko ideni ari ubusa(0)zero rero aho niho nshingira mpamya ko ikibazo cyarangiye burundu .”

Anavuga Kandi ko yahawe urupapuro n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro rugaragaza ko nta mwenda kuri ubwo butaka afite.

Avugana n’umunyamakuru  Pasteur Aminadab Bizimana yagize ati:

“Ndashimira abanyamakuru kuko mwamfashije ikibazo cyanjye kikamenyekana kugeza gicyemutse nkaba mbasabiye umugisha ku mana.”

Yavuze ko kuba abanyamakuru bavuga ibibazo abaturage bafite nabyo bigaragaza imiyoborere Myiza ya Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame.

Ati:”Kugira itangazamakuru rivugira abaturage ni iby’ingirakamaro bikaba binerekana imiyoborere Myiza ya Nyakubahwa Presida wa Repubulika wacu Paul Kagame.”

Yanashimiye inzego z’iko kigo kuba zaramubaye hafi zigacukumbura akarengane ke kugeza gashyizweho iherezo.

Ati:”Ndashima inzego zose zambaye hafi cyane cyane iza RRA ;bumve ko mbashimire.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button