Amakuru

Rusizi:Muri Gahunda ya “Make Way”hasabwe kudaheza urubyiruko rufite ubumuga ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere

Ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Murabyo mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba gihuza Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ;abaturage bo muri uyu murenge basobanirirwa gahunda ya “Make Way” bivuga ku bufatanye n’imiryango igize NUDOR.

Ni igikorwa cyitabiriwe nabiganjemo urubyiruko baje gutega amatwi inyigisho bahabwa n’impuzamiryango NUDOR yofatanyije ariko kuri gahunda ya “Make Way”ikangurira urubyiruko kwicira inzira.

Jean Baptiste Murema Umukozi wa “Make Way”avuga ku mpamvu bateguye ubu bukangurambaga.

Imenyabayo Jervais w’imyaka 19 utuye mu mudugudu wa Kamabuye mu kagari ka Shara avuga ko gukoresha agakingirizo aribyo byatuma urubyiruko rwirinda agakoko gatera Sida.

Imenyabayo Jervais w’imyaka 19 utuye mu kagari ka Shara mu karere ka Rusizi uvuga ko hari urubyiruko rutinya gukoresha agakingirizo ibishoboka kubakururira ibyago harimo kwandura Sida n’izindi ndwara.

Mu buhamya bwe yahaye Kivupost yavuze ko usanga hari urubyiruko rutinya gukoresha agakingirizo ariko ugasanga bishobora kubakururira ibyago byo kwandura Sida no gutwara inda zitateganyijwe.

Ati:“Rimwe na rimwe usanga hari urubyiruko rutinya gukoresha agakingirizo kubera isoni ariko ugasanga kutagakoresha byabakururira ibyago byo kwandura indwara zifatira mu myanya myibarukiro no gutwara inda zidateganyijwe.”

Sylivere Umuhuzabikorwa w’Inama y’abafite ubumuga mu karere ka Rusizi avuga ko gupfobya abafite ubumuga bihanirwa .

Hagenimana Sylivere ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’abafite ubumuga mu karere ka Rusizi yagarutse ku mvugo zipfobya ;zisebya abantu bafite ubumuga agira abaturage inama yo guhagarika izo mvugo zisebya.

Yavuze ko bene izo mvugo zisebya uzibwirwa ndetse nuzivuga zitamuha   agaciro asaba abaturage kuzizibukira.

Yakomoje ku ihohoterwa abafite ubumuga bakorerwaga bihuzwa no kuvuga ko abafite ubumuga bavura imyaku na Karande hakiyongera ho ko bavura n’indwara zandura nka Sida

Ati:”Mu minsi yashize wasangaga abafite ubumuga bahohoterwa aho wasangaga abantu bavuga ko abafite ubumuga bavura imyaku n’ibindi gusa ibyo ntaho bihuriye dore ko nta muntu uvura undi.”

Akomoza ku buzima bw’imyororokere ;uhagarariye Inama y’abafite ubumuga mu karere Bwana Sylvere yacyebuye urubyiruko ko rugomba kumenya amakuru ashingiye ku myororokere hirindwa ibihuha bikwirakwizwa ku buzima bw’imyororokere.

Ati:”Nimugane amavuriro ;Mugane ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima kuko niho rubyiruko mugomba gukura ubumenyi bifatika.”

Uwaje ahagaraiye akarere ka Rusizi muri ubu bukangurambaga Mukankundiye Clementine yakanguriye abaturage kudaha akato abafite ubumuga ashimangira ko nabo ari abantu nk’abandi ahubwo bakeneye kwegerwa .

Yunzemo ko abafite ubumuga bafite itegeko ribarengera bityo ko ahari itegeko haba hari n’ibihano rero nk’abaturage nimutange amakuru ku baha akato abafite ubumuga.

Ati:”Nibyo Koko abafite ubumuga nabo barashoboye nta mpamvu yo kubatererana ahubwo bagomba kwegerwa bityo hakabaho na gahunda yo gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku bantu bagaragarwaho no guha akato abafite ubumuga “

Uwaje ahagarariye akarere Mademoiselle Mukankundiye Clementine yasabye abaturage kudaha akato abafite ubumuga.

Yashishikarije ababyeyi kujyana abana bafite ubumuga budakabije  mu yandi mashuri bityo bikazatuma abadafite ubumuga  bibona mu babufite kugirango bafashanye.

Uyu muyobozi yijeje ishuri ry’abafite ubumuga muri uyu murenge wa Muganza ku bufatanye na Diyosezi Gatorika ya Cyangugu aho hazakirwa abana batumva n’abana batabona;ibyo byose bigaterwa n’ubuyobozi bwiza  bw’igihugu.

Hagenimana Sylivere Umuhuzabikorwa w’Inama y’abafite ubumuga mu karere ka Rusizi aganira na kivupostTV.

Reba mu mafoto uko ubukangurambaga bwari bimeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button