Amakuru

Rusizi/Muganza:Intore zatangiye urugerero zahize kuba umusingi w’impinduramatwara

Urubyiruko rw’intore zishoje amashuri umwaka wa 2024 ziri mu Ntore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 zahize kuba umusingi w’impinduramatwara rukora ibikorwa bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2025 ,ubwo hatangizwaga urugerero rudaciye ingando ku rwego rw’akarere ka Rusizi.

Mu ntore zaganiriye na Kivupost zahamije ko ibyo bakuye mu itorero ry’igihugu ,igihe kigeze kugirango babishyire mu ngiro.
Donatien Kubwimana yize ibijyanye n’ubwubatsi yavuze ko amasomo yahawe mu itorero ry’igihugu byatumye agira indi myumvire yo gukunda igihugu no kugikorera .
Ati:”Mu itorero tumaze iminsi tuvuyemo twize byinshi byingirakamaro byubaka igihugu,ubu twatangiye urugerero ruzadufasha gucyemura ibibazo bibangamiye abaturage,kubaka ubwiherero bwiza bwujuje isuku,kugarura abana ku ishuri .”

Daphrose Ishimwe we yavuze ko bahize kuba mu mudugudu uzira icyaha bikagirwamo uruhare n’intore biciye mu bukangurambaga bazakora mu tugoroba tw’ababyeyi n’inama z’imidugudu.
Ati:”Dutangiye urugerero rudaciye ingando mu mihigo dufite harimo no gufatanya n’inzego zitandukanye turwanya ibyaha aho dutuye mu masibo yacu,uyu muhigo tuzawugeraho dore ko ibyaha ariyo ntandaro y’umutekano muke.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije Wagateganyo Madame  Uwimana Monique yabwiye kivupost ko uru rubyiruko rwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’aka karere ka Rusizi aho rwubatse ibikorwa byinshi bikura abaturage mu kaga bikaba byaraje byunganira akarere.

Vice Mayor ushinzwe imibereho Myiza Uwimana Monique aha impanuro uribyiruko rwatangiye urugerero mu karere ka Rusizi.

Yagize ati:”Izi ntore zigite uruhare runini mu iterambere ry’akarere kacu ;rwakoze byinshi harimo gukurungira inzu z’abatishoboye,kubaka ubwiherero ,rero kubigaragara uru rubyiruko ni imbaraga z’igihugu zubaka.”

Uyu muyobozi kandi yunzemo ko nk’imbaraga z’igihugu zubaka rugomba gufatanya n’akarere mu gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage nkuko babigaragaje.

Ku rwego rw,akarere ka Rusizi ,urugerero rudaciye ingando rwatangirijwe mu kagari ka Cyarukara mu murenge wa Muganza ,ubuyobozi bw’aka karere bugatangaza ko muri aka karere habarirwa intore zirenga 1000 zatangiye urugerero mu Nkomezabigwi icyiciro cya 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button